00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

VD Frank yitabye Imana

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 29 June 2023 saa 10:20
Yasuwe :

Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime Mugisha Frank wamamaye ku mazina ya VD Frank muri muzika yitabye Imana.

Ni inkuru y’akababaro yamenyekanye ku mugoroba wa tariki 29 Kamena 2023 ivuga ko uyu muhanzi yashizemo umwuka ahagana saa mbiri z’ijoro azize uburwayi.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uyu muhanzi yari amaze igihe kinini arwaye umwijima yivurizaga mu bitaro bya Kibagabaga.

Mu cyumweru gishize VD Frank yari aherutse gutangariza abamukirikira ko ubuzima bukomeje kumucika ndetse asaba Imana kumutiza indi minsi mike yo kubaho.

VD Frank yamamaye muri muzika nyarwanda mu myaka myinshi ishize yari amaze iminsi ahugiye mu bikorwa bya sinema yakinaga muri filimi yitwa "Ubutumwa bugufi", mu 2012 yatunganyije filime yanakinnyemo yise "Tuzibanira".

Ku bakurikiye muzika nyarwanda ntibateze kwibagirwa igitaramo uyu muhanzi yakoreye kuri Stade ya Kigali (Ubu yahindutse Kigali Pele Stadium) yatumiyemo umuririmbyi Ragga Dee wari ugezweho mu muziki wa Afurika y’Uburasirazuba muri icyo gihe.

VD Frank usibye muzika yamamayemo cyane yabaye umunyamakuru wa Radiyo Bukedde Fm yo mu gihugu cya Uganda.

Nyuma yo gusezera umuziki mu 2012 uyu VD Frank yinjiye muri sinema avuga ko irusha agaciro kure muzika, ngo kuko muzika imugora kandi nta nyungu ifatika yakuragamo.

Kuwa 10 Gicurasi 2020 uyu muhanzi yigeze gufatwa na stroke yihutira kwivuza ubu burwayi bwari bwamuteye ubwoba dore ko bwari bumaze iminsi mike buhitanye muramu we “DJ Miller”.

VD Frank yitabye Imana
Bivugwa ko VD Frank yari amaze igihe kinini arwariye mu bitaro bya Kibagabaga aho yivurizaga umwijima
Umuhanzi akaba n'umukinnyi wa filime VD Frank yitabye Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages