Mu butumwa burebure yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze mu rurimi rw’Icyongereza, Vestine yavuze ko abayeho ubuzima atishimiye ndetse amahitamo yagize ari mabi cyane.
Ati “Uyu munsi ubuzima mbayeho si bwo nahisemo, ndi mu bihe bingoye kandi si byo nkwiye. Ndabizi ko nagize amahitamo mabi mu buzima bwanjye, ariko ntakundi. Imana yemera ko ibintu bimwe bitubaho kugira ngo tubyigiremo, narize bihagije. Nta mugabo uzongera kumbeshya ukundi ngo anyangirize ubuzima.”
Uyu mugore wumvikana nk’uwicuza cyane, yavuze ko niyongera kugira amahitamo y’umugabo bazabana, azaba ari uwo azi neza.
Ati “Ubutaha ninjya guhitamo umugabo tuzabana, azaba ari uwo tuziranye neza, nzi umuryango we ndetse na buri kimwe kuri we. Nta muntu uzongera kunkoresha ukundi.”
Ni ubutumwa uyu mukobwa yasangije abamukurikira. Ugenzuye usanga amafoto yose ari kumwe n’umugabo we yamaze kuyasiba kuri Instagram. Icyakora nyuma y’iminota mike bibaye yahise abusiba..
Ku rundi ruhande, Vestine ari kubarizwa muri Canada aho yari amaze igihe mu bitaramo bizenguruka mu duce dutandukanye tw’iki gihugu byarangiye mu mpera z’iki cyumweru.
Vestine n’umugabo we bakoze ubukwe ku wa 5 Nyakanga 2025, nyuma y’igihe bimenyekanye ko bari mu rukundo ndetse bari banabanje gusezerana imbere y’amategeko.
IGIHE yagerageje gushaka Vestine ngo tumubaze byimbitse kuri iyi nkuru ariko ntabwo byadukundiye, turakomeza gukurikirana amakuru yisumbuye tuzayabagezaho mu gihe kiri imbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!