Iri serukiramuco Vex Prince aherutse kwitabira ryabereye mu Mujyi wa Abidjan aho yakoreye ibitaramo bibiri birimo icyabaye ku wa 16-17 Mata 2026.
Uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko yishimiye kwakirwa na Minisitiri Dr. Utumatwishima ndetse n’ibiganiro bagiranye byiganjemo kumumurikira imishinga ye yaba iyo amazemo iminsi irimo n’iri serukiramuco avuyemo ndetse n’indi iri imbere.
Ati “Twaganiriye byinshi, yanyakiriye nk’uko asanzwe yakira abandi bahanzi. Mu biganiro twagiranye namusobanuriye iby’imishinga mazemo iminsi ndetse n’iyo nteganya. Anyizeza ubufasha kandi rwose narishimye.”
Imwe mu mishinga uyu muhanzi yaganirije Minisitiri Dr.Utumatwishima ni iserukiramuco ateganya gutegura mu Rwanda muri Kanama 2027, aha akaba yavuze ko bamwijeje ubufasha kimwe n’uko basanzwe bafasha imishinga y’abandi bahanzi.
Vex Prince ati “Kera nari nzi ko muri Minisiteri wenda bakira abahanzi bo hanze cyangwa n’abandi bakuru kuri twe, ariko natunguwe no gusanga iyo ufite icyo kuvuga bakwakirana yombi.”
Vex Prince ni umuhanzi w’Umunyarwanda ukorana bya hafi n’inzu ifasha abahanzi muri Amerika yitwa ‘Koko Productions’.
Aherutse gusohora indirimbo zitandukanye zirimo iyo yise ‘Wahala’ yakoranye na Cole M.G.N, umuhanzi ukomeye ubifatanya no gutunganya indirimbo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!