00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Victor Willis wayoboraga itsinda rya Village People yapfuye

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 1 July 2026 saa 11:34
Yasuwe :

Umuhanzi Victor Willis wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wayoboraga itsinda ry’abanyamuziki rya Village People, akanamamara mu ndirimbo ’YMCA’, yitabye Imana ku myaka 74 y’amavuko azize uburwayi butahise butangazwa.

Inkuru y’uru rupfu yatangajwe n’iri tsinda mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Nyakanga 2026.

Itangazo rimubika rigira riti "Tubabajwe no kubamenyesha urupfu rwa Victor Willis wayoboraga itsinda rya Village People. Victor yitabye Imana, ku wa 30 Kamena 2026, azize indwara y’ubukana."

Mu bashenguwe n’urupfu rw’uyu muhanzi harimo na Donald Trump wavuze ko bakunze iri tsinda n’indirimbo zabo zabaga zifite ubutumwa.

Ati “Tuzahora twibuka Victor buri uko hakinwe YMCA, nk’uyu munsi no muri iki cyumweru cyo kwizihiza isabukuru [y’imyaka 250 Amerika imaze yigenga] ku wa Kane Nyakanga. Nihanganishije umuryango we n’itsinda rye.”

Victor Willis wanaryandikiraga indirimbo, ni umwe mu bashinze iri tsinda ryabaye ubukombe rikamamara ku Isi mu myaka ya za 1970 kuzamura.

Ryamamaye mu ndirimbo nka YMCA, Go West, San Francisco, Macho Man, In the Navy, Can’t Stop the Music, Ready for the 80’s, In Hollywood, Sex over the Phone, n’izindi.

Mu 1980, uyu muhanzi wavukiye i Texas yarivuyemo akora umuziki ku giti cye. Icyakora, ntibyamuhiriye kuko abarisigayemo bakomeje kumugendaho bamurega kubiba ibihangano akabikoresha mu nyungu ze bwite.

Mu 2017 yarigarutsemo bongera gusenyera umugozi umwe mu bikorwa bitandukanye bya muzika. Iri tsinda ryashingiwe i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1977.

Victor Willis wayoboraga itsinda rya Village People yapfuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages