Ibi ni bimwe mu byagarutsweho muri filime mbarankuru ya Netflix “BECKHAM’ Documentary Series” igaruka ku buzima bwa David Beckham n’umuryango we.
David na Victoria Beckham bagarutse ku ihungabana batewe no kwibasirwa n’Aba-paparazzi ndetse ko byagize ingaruka ku mfura yabo Beckham Brooklyn.
David Beckham avuga ko urugo rwabo rwatangiye guhura n’ibibazo mu 2003 ubwo yari avuye muri Manchester United yo mu Bwongereza yerekeza muri Real Madrid yo muri ’Espagne.
Uku guhindura ikipe ni kimwe mu byatumye urugo rwabo rwibasirwa n’abantu batandukanye cyane cyane abafana ba Manchester United batari bishimiye kugenda kwe.
Victoria Beckham w’imyaka 49 yafashwe n’ikiniga ubwo yagarukaga kuri ibi bihe yanyuzemo arwana intambara itoroshye yo kurokora urugo rwabo rwari rugiye gusenyuka.
Ati “Nicyo gihe kitoroshye nagize, mvugishije ukuri rwose numvaga Isi yose iturwanya, Urabizi, mbere y’uko tugera i Madrid rimwe na rimwe byasaga n’aho turi kumwe numvaga ntawe dufitanye ibibazo.”
“Nyuma tugeze muri Espagne numvaga mu byukuri tutakiri kumwe, byari bibabaje. Sinshobora no gutangira kukubwira uburyo byari bikomeye n’uburyo byangizeho ingaruka, byari inzozi mbi cyane.”
Uyu mubyeyi wahoze mu itsinda ry’abaririmbyi Spice Girls yabajijwe niba hari igihe yaba yarigeze yumva yarazinutswe umugabo we, David Beckham.
Ati “Mvugishije ukuri , yego byarabaye, byari ibihe bibabaje ntigeze ngira mu buzima bwanjye.”
David Beckham usigaye yibera muri Amerika aho afite ikipe ya Inter Miami CF avuga ko byari bigoye kwisanga mu buzima bwo muri Espagne nyuma yo kuva mu ikipe yakuriyemo ya Manchester United.
Yakomeje avuga ko atazi neza uko umuryango we wikuye muri ubu buzima ndetse ko yigeze kugira ubwoba bukabije ubwo yatekerezaga ko urugo rwe rugiye gusenyuka.
Ati “Kiriya gihe hari inkuru ziteye ubwoba bigoye kwakira, Bwari ubwa mbere njye na Victoria dushyizwe ku gitutu nk’icyo mu rugo rwacu. Twumvaga turi kurohama."
"Sinzi, simbizi, sinzi uko twanyuze muri biriya bintu, ariko amaherezo ni ubuzima bwacu bwite. Hari igihe natekerezaga nti Nzajya nte ku kazi? Ndajya mu myitozo gute kandi nkerekana ko ntakibazo mfite? Buri munsi uko nafunguraga amaso numvaga ndwaye mu mubiri nkibaza nti ibi ndabigenza nte?”
Uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru wabihagaritse mu 2013 avuga ko Victoria Beckham ari umugore udasanzwe kuri we kubera ukuntu yamubaye hafi mu mwuga we akamurwanirira ishyaka.
Muri iyi filime bagaruka ku nkuru z’umukobwa utarangajwe izina byavuzwe ko hari umubano wihariye yagiranaga na David Beckham.
Mu mashusho bagaragaza inyandiko z’ibinyamakuru zifite umutwe ugira uti “Sex with Becks.”
Yababajwe no kubona umugabo we yifotozanya n’abarimo Jennifer Lopez na Beyoncé
Victoria Beckham yagarutse kandi ku gahinda yatewe no kubona umugabo we ajya gufata amafoto (Photoshoots) ari kumwe na Jennifer Lopez ndetse na Beyoncé nyamara we ari kwa muganga agiye kubagwa.
Mu 2005 Victoria Beckham yabyaye abazwe, abyara umwana wabo wa gatatu, Cruz Beckham ababazwa n’uko umugabo we, David Beckham atigeze agera ku bitaro kuko yari yigiriye kwifotozanya n’ibyamamare.
Akibona ayo mafoto yarababaye cyane ndetse ababazwa n’imitwe y’inkuru yari iyaherekeje aho imwe yagiraga iti “Reka turebe icyo Posh (izin rya kera bita Victoria Beckham) atekereza.”
Victoria Beckham avuga ko ubuzima bwo mu mujyi wa Los Angeles bwabaryoheye cyane ndetse ari kimwe mu bintu byamufashije gukira ibikomere.
Ati “Naretse ububabare buragenda. Umuntu yigeze kumbwira ko Los Angeles ari nk’ikigo gifasha ababaswe n’ibiyobyabwenge (Rehab) ku bantu b’ibyamamare niyo mpamvu duhora tubona abantu bazenguruka Malibu mu bwato.”
“Sinarinzi ko bishoboka kugeza ubwo nabigerageje, twabyita ubuvuzi ubu mfite amahoro.”
Iyi filime mbarankuru ya Netflix “BECKHAM’ Documentary Series” ifite ibice bine yatangiye gusohoka kuri uyu wa 4 Ukwakira 2023.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!