00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

VIDEO: Abahanzi bakunzwe binjije ab’i Rubavu mu 2024 babaha ibyishimo

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 3 January 2024 saa 09:34
Yasuwe :

Abahanzi bagezweho mu Rwanda barimo Bushali, Chriss Eazy, Papa Cyangwe na Kevin Kade basusurukije abakunzi b’umuziki baturutse hirya no hino mu gihugu barimo bishimira itangira ry’umwaka wa 2024.

Aba bahanzi baririmbye mu gitaramo cyiswe “Merry Christmas and Happy New Year Party” cyabereye ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, ku wa 1 Mutarama 2024.

Iki gitaramo cy’amasaha atanu cyitabiriwe n’abarenga 3000 biganjemo urubyiruko. Abafana bacyitabiriye bari bafite ibyishimo ndetse bakoraga iyo bwabaga bakereka urukundo abahanzi babanyuze imbere babaririmbira.

Senderi International Hit ni we muhanzi wabanjirije bagenzi be ku rubyiniro. Yinjiriye ku ndirimbo yitwa “Iyo mana dusenga irakomeye’’ irimo amagambo yo gushimira Imana.

Yashimiye Perezida Kagame kubera umutekano igihugu gifite, ahita aririmba indirimbo ‘Nzabivuga’. Yasoreje ku ndirimbo yitwa ’Inkotanyi zaraharwanye’ azasohora mu 2024.

Mu bandi bahanzi beretswe urukundo harimo Nsengiyumva François wamamaye nka Gisupusupu. Yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zirimo “Mariya Jeanne”.

  Ibendera rya Hip hop ryongeye kuzamurwa

Abaraperi bitabiriye iki gitaramo beretswe urukundo mu buryo budasanzwe, umuziki wabo ushimisha benshi.

Bushali yuriye urubyiniro ibintu bihindura isura, ahera ku ndirimbo nshya yise “Ijyeno” yafashije abafana kugubwa neza. Yaririmbye indirimbo ze zakunzwe ndetse afatanya n’abafana kuziririmba ijambo ku rindi.

Mugenzi we Papa Cyangwe yuriye urubyiniro ari kumwe n’ababyinnyi bane. Yagaragaje ko afite abafana i Rubavu dore ko yagendanaga na bo mu kuririmba no kubyina. Indirimbo “Mu Bigori” yayiririmbye abafana bamurusha ijwi.

  Chriss Eazy yashyize akadomo ku gitaramo

Mbere y’uko Chriss Eazy agera ku rubyiniro, yabanjirijwe n’abahanzi barimo Kevin Kade. Uyu yaririmbye indirimbo nka “Munda” iri mu ze zigezweho. Ni umuhanzi uzi kubyina no gutanga ibye byose mu gushimisha abafana.

Chriss Eazy wari utegerejwe na benshi yuriye ku rubyiniro saa Tanu. Yahereye ku ndirimbo “Basi Sorry’’ yahagurukije benshi.

Uyu muhanzi wari ukubutse i Bujumbura mu gitaramo ntiyerekanaga umunaniro ndetse yasize atanze ibyishimo mu bihangano bye birimo “Inana” yamuzamuriye izina na “Edeni”. Yasoreje ku ndirimbo “Bana” yakoranye na Shaffy, ivana abitabiriye igitaramo mu byabo kuko bayiririmbanye.

Igitaramo cyarangiye saa Tanu n’igice abafana bagishaka gutarama. Cyayobowe na MC Gitego na Fatakumavuta mu gihe abavanze imiziki barimo Tasha The DJ, DJ Drizzy, DJ Omar na DJ Ira.

Bushali yaririmbye zimwe mu ndirimbo zigize album “Ibihe 7” yakunzwe cyane
Bushali yongeye kwerekwa urukundo rudasanzwe n’abitabiriye iki gitaramo
Umuraperi Papa Cyangwe yahagurukije imbaga binyuze mu ndirimbo ze zitandukanye
Bamwe mu bitabiriye iki gitaramo bafashwe n’amarangamutima kubera ibyishimo
Abitabiriye iki gitaramo bazi bizihiwe cyane
Indirimbo ‘Mu Bigori’ iri mu zo Papa Cyangwe aherutse gusohora yahagurukije benshi
Indirimbo ziri mu Njyana y’Amapiano zatumye benshi babyina barizihirwa
Nsengiyumva François wamamaye mu muziki nka “Igisupusupu” yeretswe urukundo rudasanzwe muri iki gitaramo
Abantu batandukanye batangiriye umwaka wa 2024 bari nkombe z'Ikiyaga cya Kivu
Bizihiwe no gutangira umwaka bari mu Karere ka Rubavu gafatwa nk'iwabo w'abakunda gusohokera ku mazi
Abantu benshi bari ku Kivu biteguye kuhataramira ku Bunani
Abantu bari benshi mu mihanda bishimira gutangira umwaka neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages