Danny Vumbi ubusanzwe witwa Semivumbi Daniel, ni umuririmbyi akaba n’munyempano ufite ubuhanga budasanzwe mu kwandika indirimbo. Muri iyi minsi, afatwa nk’uwa mbere wandika indirimbo zikundwa bidasanzwe ndetse ni we uhanzwe ijisho mu bahanzi bandika amagambo aryoshye.
Yanditse nyinshi zaciye ibintu, iza Social Mula ‘Ku Ndunduro’, ‘Amahitamo’, ‘Ntibisanzwe’ ya King James, ‘Agatege’ ya Charly&Nina n’izindi utarondora.
Ubu, afite inshyashya aheruka kwandika ikunzwe mu buryo bukomeye mu Rwanda yitwa ‘Nta kibazo’ yahuje Urban Boyz, Bruce Melody na Riderman. Iyi imaze hafi ukwezi hanze ariko yamaze gusakara mu bice byose by’u Rwanda.
Abayikunda, ahanini usanga baririmba igice cya Bruce Melody uririmba inyikirizo abandi ugasanga basubiramo kenshi amagambo ya Riderman. Iyo Dj ayirekuye mu kirori, ihagurutsa benshi ndetse iyo Bruce Melody aririmbye agace kayo mu bitaramo bya Primus Guma Guma abafana barizihirwa cyane.
Danny Vumbi wanditse iyi ndirimbo avuga ko yabisabwe n’aba bahanzi ubwo bari bamaze gutangira umushinga ariko batarabona amagambo meza yo gushyiramo bityo abaha umusanzu kandi nta kiguzi.
Yagize ati “Nageze muri studio nsanga harimo ingoma gusa, nari kumwe na Bruce Melody hanyuma ikintu twakoze ni ugushaka insanganyamatsiko yajyana n’iyo njyana. Iyo insanganyamatsiko ibonetse bikumvikana ko yabasha gufata abantu benshi, bikumvikana ko umuntu wese ashobora kuba yayiyumvamo igikurikiraho ni ugushaka melodie, igikurikiraho ni ugushyiramo amagambo. Ubwo nibwo buryo njye nkoresha.”
Yongeyeho ati “Ni ikintu gikomeye kuba nagira uruhare ku ndirimbo igakundwa kuri uru rwego, ntabwo ari abanditsi benshi bagira ayo mahirwe. Abanditsi benshi hari ubwo bandika indirimbo bakayitanga, guhanga ni kimwe, kumenyekana ni ikindi.”
Danny Vumbi umaze kuba umunyamwuga mu kwandika indirimbo, abisaruramo amafaranga atari make. Ibiciro bye, akenshi ngo indirimbo yandika abisabwe n’ibigo by’ubucuruzi cyangwa ibya leta yishyuza ari hagati ya miliyoni n’igice na miliyoni ebyiri.
Ati “Nk’indirimbo zifite ubutumwa bwihariye nk’izikoreshwa mu bikorwa bya leta cyangwa iz’ibigo bitegamiye kuri leta zitanga ubutumwa bwihariye usanga igiciro ari hagati ya miliyoni imwe n’igice na miliyoni ebyiri; izi ndirimbo z’abahanzi twirirwana buri munsi hari iziba ziri hagati ya miliyoni imwe n’ibihumbi Magana atanu, cyane cyane zimwe mba nakoze zikarangira mvuye muri studio.”
Mu bahanzi yandikira “Hari abantu babiri maze kubona ko duhuza cyane, harimo Social Mula na Charly na Nina, ibintu byose dukoze mba numva bihita biryoha, bitavuze ko n’abandi bibiha ariko abo bombi ibintu bigenda neza.”
Danny Vumbi yemeje ko afite indirimbo yanditse nshya ze bwite, aritegura gusohora imwe ariko aracyabanza gutoranyamo inziza cyane.
Camera&Editing: Kazungu Armand



















TANGA IGITEKEREZO