00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Video: Ibyatunguye abahatanira Miss Rwanda batembera mu Rukari na Kigali Convention Center

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 February 2017 saa 08:44
Yasuwe :

Abakobwa 15 basigaye mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda baherutse gutemberezwa ibice bitandukanye birimo inyubako ya Kigali Convention Center no mu Rukari i Nyanza.

Aba bakobwa bakoze uru rugendo rwo kwiyungura ubumenyi mu mateka y’u Rwanda kuwa 19 Gashyantare 2017, bahereye kuri Petit Stade aho bashyigikiye umukobwa witwa Cathia Uwamahoro uherutse guca agahigo akandikwa mu gitabo cya Guinness World Record ku bwo kumara amasaha menshi akina cricket.

Itsinda ritegura irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda ryanatembereje aba bakobwa inyubako nshya ya Kigali Convention Center na Radisson Blu Hotel bahava berekeza i Nyanza mu Rukari aho bigiye byinshi ku mateka yaranze ingoma ya cyami.

Irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda risigaje iminsi itatu gusa rikagera ku musozo, ubu abakobwa bari gukora imyitozo ya nyuma y’ibirori bizatangarizwamo umukobwa uzasimbura Mutesi Jolly wari umaze umwaka afite ikamba.

Aba bakobwa basuye mu Rukari i Nyanza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages