Aba bakobwa batorewe mu bice bitandukanye by’igihugu biganjemo abavuka mu Mujyi wa Kigali abandi barahatuye, kuwa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare 2017 aba bagomba kuzatoranywamo 15 ba mbere bazakora umwiherero ubanziriza isozwa rya Miss Rwanda.
Kuwa 30 Mutarama 2017 hatangiye amatora akorwa n’abaturage binyuze kuri telefone hagendewe ku mibare buri mukobwa yahawe mu irushanwa. Uwitwa Umuhoza Simbi Fanique w’imyaka 18 ari ku mwanya wa mbere n’amajwi arenga ibihumbi makumyabiri na bitanu.
Gutora bikorerwa kuri telefone aho ujya ahandikirwa ubutumwa(SMS) ukandika ijambo Miss ukongeraho umubare uranga umukobwa wifuza guha amahirwe hanyuma ukohereza kuri 7333.



















TANGA IGITEKEREZO