00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Video: Ikiganiro na nyirasenge wa Nyungura Corneille ucunga itongo ryabo

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 25 January 2018 saa 05:06
Yasuwe :

Nyungura Corneille, umuhanzi ukomeye ku Isi cyane mu bakunda umuziki w’Igifaransa akaba umwe mu bahanzi b’ibirangirire bafitanye isano ya hafi n’u Rwanda, akomoka ku musozi wa Nyanza ubu ni mu Karere ka Huye ahitwa Gitwa mu Kagari ka Rukira.

Ibyerekeye imizi nyayo ya Corneille bigibwaho impaka ku bw’impamvu zitandukanye, ndetse hari n’abashidikanya ku nkomoko ye, bakamwita umunya-Canada w’umunyempano wavukiye mu Budage; bakarenza amaso u Rwanda igihugu cyamwibarutse.

Itongo rya Nyungura Emile ubu ricungwa na nyirasenge wa Corneille witwa Karuranga Ancilla, umukecuru uzi kuganira cyane ariko nta munota ushira atakubwiye ko ‘ahora anyotewe no kuzabona Corneille aheruka kubona bwa nyuma muri Mutarama 1994’.

Iri tongo rikikijwe n’urutoki n’umurima ubu wasaruwemo ibishyimbo bya mutiki, aha kandi haracyari ibimenyetso byibutsa abo mu muryango umuvandimwe wabo Nyungura Emile. Iyo uritembereyemo bakwereka aho se wa Corneille yaparikaga imodoka, aho yakundaga kwicara ku manywa aruhuka n’ibindi.

Karuranga iyo avuga kuri Corneille ubona yatwawe n'intekerezo

Uretse uyu nyirasenge wa Nyungura Corneille uba mu Rwanda, afite abandi bantu bo mu muryango we bavukana na se Nyungura Emile barimo Karanganwa Camille, Karinda Léodomir [wajyanye Corneille muri Canada] na Mukakarinda Leonille (bose baba muri Canada).

Camera&Editing: Kazungu Armand


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages