00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Video: Ikiganiro na Yvonne Chaka Chaka uri mu ruzinduko mu Rwanda

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 3 May 2017 saa 09:38
Yasuwe :

Umunya-Afurika y’Epfo Yvonne Chaka Chaka ari mu Mujyi wa Kigali mu ruzinduko rw’iminsi itatu, yaje kwitabira Inama y’Ubutegetsi ya Global Fund.

Yvonne Chaka Chaka azwi cyane mu ndirimbo "Umqombothi" ndetse yakoreshejwe muri filime Hotel Rwanda[ivuga mu buryo bugoramye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi].

Uyu muririmbyi w’ikirangirire muri Afurika yageze mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Gicurasi 2017. Acumbitse muri Marriot Hotel ari naho umunyamakuru wa IGIHE yamusanze bagakorana ikiganiro.

Yvonne Chaka Chaka yavuze ko mu byamuzanye harimo kwitabira inama y’ubutegetsi ya Global Fund no ‘gushimira Perezida Kagame ku kazi gakomeye yakoze mu guteza imbere ubuzima bw’abaturage’.

Yavuze ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 23 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiye kuba urugero rwiza ku bindi bihugu bya Afurika bikiri mu nzira y’Amajyambere.

Yagize ati “Ubwo mperuka mu Rwanda ndumva hashize imyaka itatu gusa, nabonye impinduka nyinshi. Iki ni kimwe mu bihugu nkunda cyane mu Isi yose, hari isuku, abantu bafite urugwiro n’ibindi byose byiza, ndumva hari byinshi twakwigira ku baturage b’u Rwanda.”

Nta byinshi Chaka Chaka azi ku muziki w’u Rwanda ndetse iwabo muri Afurika y’Epfo ngo bumva cyane imiziki yo muri Tanzania, Kenya na Uganda, nta ndirimbo n’imwe yo mu Rwanda yari yumva gusa ngo ‘yemera ko Abanyarwanda bafite imbyino nziza’.

Yagize ati “Nta kintu nzi ku muziki wa hano ariko igihe cyose iyo nje hano mbona abagabo n’abagore babyina batigisa ibitugu, icyo nzi ni uko Abanyarwanda ari ababyinnyi beza, babifitemo ubuhanga.”

Chaka Chaka yasabye buri wese kwanga no kwamagana icyazongera gucamo ibice abaturage hirindwa ko hazongera kuba Jenoside nk’iyabaye mu Rwanda muri Mata 1994 igahitana Abatutsi basaga miliyoni.

Yagize ati “Icyo nabwira Abanyarwanda ni uko mbakunda, ikindi ni uko ubwo Afurika y’Epfo yabonye ubwigenge mu 1994 hano hari Jenoside ngasaba ko ibi bitazongera kuba ukundi twese turi umwe.”

Chaka Chaka acumbitse muri Kigali Marriot Hotel

Yabwiye umunyamakuru ko azasubira iwabo muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Gicurasi 2017.

Yvonne Chaka Chaka na Minisitiri w'Ubuzima muri Senegal Dr. Awa Marie Coll-Seck bari mu Rwanda

Ikiganiro IGIHE yagiranye na Chaka Chaka

Inkuru wasoma: Akari ku mutima wa Yvonne Chaka Chaka uri i Kigali


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages