Umwiherero w’aba bakobwa 20 batsinze ijonjora ku rwego rw’igihugu uri kubera i Nyamata kuri Golden Tulip Hotel, watangijwe ku itariki ya 9 Gashyantare 2018.
Mu kiganiro buri wese muri aba bakobwa yagiranye na IGIHE, yagaragaje intego n’umugambi ukomeye afite muri iri rushanwa ndetse n’icyo yifuza kuzakorera igihugu aramutse yambitswe ikamba.
Mu mihigo y’aba bakobwa ahanini bashyize imbere iterambere ry’umwari n’umutegarugori mu nguni zose, guteza imbere urubyiruko, gukora ubukangurambaga bugamije kumvisha Abanyarwanda ibyiza byo gukoresha ikoranabuhanga n’ibindi.
Aho bari mu mwiherero, buri wese afite intego ye ikomeye ndetse bose bagaragaza ko bafite icyizere cyo kuzatsinda.
Ibyo bamaze kwigishwa kugeza ubu, birimo kumenya indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda, uruhare rw’umugore mu rugamba rwo kwibihora, kumenya kuvugira mu ruhame, intambuko iranga ba Nyampinga, kubyina Kinyarwanda n’andi masomo anyuranye.
Irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda riterwa inkunga yihariye na Cogebanque, iry’uyu mwaka rizasozwa ku itariki ya 24 Gashyantare 2018, ibirori bizabera muri Kigali Convention Centre.
Munyana Shemsa
Irakoze Vanessa
Umutoniwase Paula
Uwonkunda Belinda
Uwineza Solange
Uwase Ndahiro Liliane
Umunyana Shanitah
Mushambokazi Jordan
Liliane Iradukunda
Ishimwe Nolliela
Dushimimana Lydia
Umutoniwase Anastasie
Nzakorerimana Gloria
Umutoni Charlotte
Umuhoza Karen
Irebe Natacha Ursule
Umuhire Rebecca
Ingabire Divine
Ingabire Belinda
Uwase Fiona



















TANGA IGITEKEREZO