Mu cyumweru bamaze mu Mujyi wa Nyamata kuri Golden Tulip Hotel aba bakobwa uko ari cumi na batanu batojwe byinshi birimo kubyina, umuco nyarwanda n’ibindi. Aba bakobwa kandi bagize umwanya wo kwerekana impano zabo, hafi ya bose berekanye umwihariko buri wese mu cyiciro cye.
Mukabagabo Carine ufite numero ya mbere ari mu bafite ubuhanga bukomeye mu kubyina Kinyarwanda mu gihe Shimwa Guelda, Umutesi Nadia na Umutesi Aisha berekanye ubuhanga bwihariye mu kuririmba mu buryo bw’umwimerere.
Mutoniwase Linda we yagaragaje ko yabasha kuba umuvugabutumwa ukomeye nk’uko yabisobanuye binyuze mu buhamya yahaye bagenzi be avuga urugendo rwe mbere na nyuma y’uko yakira agakiza.
Uwase Hirwa Honorine yabwirije bagenzi be bafatwa n’ikiniga bamwe bararira na we ararira. Uyu mukobwa amaze kugaragara kenshi avuga mu ruhame ariko bigakurikirwa no gusuka amarira.
Aba bakobwa bamaze icyumweru kirenga mu mwiherero bari gukorera mu Mujyi wa Nyamata ahitwa kuri Golden Tulip Hotel, bahasigaje iminsi mike kuko bagomba kugaruka i Kigali kwitegura ibirori bizaba kuwa 25 Gashyantare 2017 ari nabwo Nyampinga w’u Rwanda uzasimbura Mutesi Jolly azatorwa.
Abakobwa bari mu irushanwa ni Umutoni Pamela (3), Mukabagabo Carine (1), Uwase Hirwa Honorine (11), Iradukunda Elsa (8), Umutoni Uwase Belinda 7), Umutesi Aisha (17), Umutoni Tracy Ford (12) , Shimwa Guelda(23), Mutoni Laurette(25), Ashimwe Fiona Doreen(20), Umuhoza Isimbi Fanique(21), Kalimpiya Queen (26), Umutesi Nadia (6), Iribagiza Patience (13) ndetse na Mutoniwase Linda (5).



















TANGA IGITEKEREZO