Nyuma y’ukwezi gushize hatorwa abakobwa baserukiye intara enye n’Umujyi wa Kigali, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gashyantare 2018 i Gikondo kuri Expo Ground habereye igikorwa cyo gutoranya abakobwa 20 bazajya gukora umwiherero w’ibyumweru bibiri i Nyamata.
Umukobwa witwa Uwase Ndahiro Liliane yegukanye umwanya wa mbere nka Nyampinga watowe cyane biciye mu itora ryabereye kuri telefone ahigitse bagenzi be 34.
Uwase Ndahiro Liliane, afite imyaka 20, areshya na metero 1.74, agapima ibiro 69, yabonye itike yo guhatanira Miss Rwanda 2018 aciye mu Ntara y’Amajyepfo. Amajwi yabonye mu itora ryo kuri telefone yahise amwinjiza mu bagomba kuzavamo Nyampinga w’u Rwanda hatarebwe amanota y’akanama nkemurampaka.
Abakobwa batowe bazakora umwiherero uzamara ibyumweru bibiri hanyuma ku itariki ya 27 Gashyantare 2018 hatorwe Nyampinga w’Igihugu mu birori bizabera muri Kigali Convention Centre[KCC].
Video igaragaza uko igikorwa cyagenze
Video Editing: Kazungu Armand
Kanda hano urebe amafoto menshi y’uko igikorwa cyagenze



















TANGA IGITEKEREZO