Umwiherero uri kubera kuri Golden Tulip Hotel mu Mujyi wa Nyamata, watangijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2018.
Mu museso wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Gashyantare 2018, abakobwa bazindukiye muri siporo, bazengurutse mu mihanda ihana imbibi na Golden Tulip Hotel bayisoreza ku kibuga cy’umupiri cyubatse muri iyi hoteli.
Aba bakobwa baciye munsi y’ibitaro bya Nyamata, bakomeza kuri Station ya essence iri hafi ya gare y’Umujyi wa Nyamata barahindukira basubira kuri Golden Tulip Hotel aho bakoreye imyitozo ya nyuma yo kunanura imitsi.
Intera aba bakobwa birukanse irareshya n’ibirometero bibiri n’imisago. Imyitozo irangiye bafashe ifunguro rya mu gitondo bahita bajya mu ishuri guhabwa isomo rya mbere ribimburira andi bazahabwa mu minsi 14 bazamara i Nyamata.
Camera&Editing: Kazungu Armand



















TANGA IGITEKEREZO