Abahanzi icumi bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 8 bakomereje ibitaramo byabo mu Mujyi wa Huye aho bataramiye kuri Stade ya Kaminuza y’u Rwanda iri mu nkengero z’ishyamba rinini rya Arboretum.
Abahanzi bose uko ari icumi bagerageje gukora ibishoboka ngo bashimishe abafana gusa Bruce Melody yagaragaje ko afite imbaraga n’umubare munini w’abafana mu Ntara y’Amajyepfo kurusha abandi.
Urebye ku buryo buri muhanzi yitwaye, Bruce Melody yahize abandi mu kwishimirwa ndetse yavuye i Huye abakunda umuziki bamukuriye ingofero.
Iki gitaramo cyo mu Mujyi wa Huye cyabanjirijwe n’ibindi bitaramo byabereye i Gicumbi ndetse n’igiheruka kubera mu Mujyi wa Musanze. Igitaramo cya nyuma mu bizabera hirya ya Kigali giteganyijwe i Rubavu ku itariki ya 30 Kamena 2018.
Christopher
Umuraperi Jay C
Bruce Melody
Young Grace
Mico The Best
Khalfan
Uncle Austin
Queen Cha
Active
Just Family
Camera&Editing: Kazungu Armand



















TANGA IGITEKEREZO