Iki gitaramo ni icya kabiri nyuma y’icya mbere cyabereye mu Mujyi wa Gicumbi ku wa Gatandatu tariki ya 26 Gicurasi 2018, cyitabiriwe n’imbaga nini y’abakunzi ba muzika muri aka gace k’amajyaruguru y’u Rwanda.
Aba bahanzi bazajya bahembwa miliyoni buri kwezi nk’uko bisanzwe gusa amatsinda yo azajya ahabwa miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu. Umubare w’amafaranga ahabwa uwa mbere nayo yajemo impinduka.
Ubu, amatora biciye kuri telephone arakomeje ndetse buri muhanzi mu icumi bahataniye iri rushanwa ari gukora uko ashoboye ngo yibutse abafana kunywa Primus kugira ngo abone code yo gutoresha. Gutora bikorwa n’abanyweye Primus z’ubwoko bwose gusa; upfundura icupa ubundi ukabona ‘code’ mu mufuniko hanyuma ukayohereza kuri 7333 wongeyeho nomero y’umuhanzi.
Umuhanzi uzaba uwa mbere akemezwa n’akanama nkemurampaka, naramuka yitwaye neza akanahiga abandi mu gutorwa cyane biciye kuri telefone bizahita bimuhesha amahirwe yo kwegukana miliyoni 35[miliyoni 20 zizahabwa uwarushije abandi mu kwitwara neza kongeraho miliyoni 15 zizahabwa uwabaye uwa mbere mu gutorwa cyane].
Uncle Austin
Just Family
Christopher
Mico The Best
Jay C
Queen Cha
Bruce Melody
Active
Khalfan
Young Grace
Camera&Editing: Kazungu Armand



















TANGA IGITEKEREZO