Uyu muhanzi yegukanye umwanya wa mbere ahigitse bagenzi be icyenda yari ahanganye na bo. Byagaragaraga ko ari we wari ukunzwe kurusha abandi ndetse mu gitaramo cya nyuma cyatangiwemo igihembo nyamukuru, izina rye abafana barariririmbye mu buryo bukomeye mu kumvikanisha ko ari we wifuzwa na benshi.
Yari ahatanye na bagenzi be Young Grace, Christopher, Uncle Austin, Khalfan, Jay C, Queen Cha, Just Family, Active na Mico The Best.
Yashimiye byihariye abafana be bahuriye mu itsinda rizwi nka ‘Ibitangaza’ ndetse n’abamufashije bose kugera ku ntsinzi. Uyu muhanzi umaze iminsi akunzwe mu yitwa ‘Nta kibazo’ yanashimiye umugore we mu ruhame, Yagize ati “Hari umuntu witwa Mama Britta nubwo mutamuzi ariko nimumuhe amashyi. Ndashimira cyane na we yaramfashije muri ibi bintu…”
Bruce Melody yabaye uwa mbere ahembwa miliyoni 20. Christopher yatwaye igihembo cy’umuhanzi watowe cyane kuri SMS bimuhesha miliyoni 15 guteranyaho enye n’igice yahawe kubera umwanya wa kabiri yatwaye yose hamwe angana na miliyoni 19,500,000 Frw.
Kanda hano urebe amafoto y’uko ibirori byagenze



















TANGA IGITEKEREZO