{Ku ikubitiro, irushanwa rya Miss Rwanda ryatangiriye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Mujyi wa Musanze ahatowe abakobwa batanu bazahagararira iyi Ntara muri uyu mwaka wa 2015.}

Kuwa Gatandatu tariki 10 Mutarama 2015 nibwo hatowe abakobwa bahiga abandi mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse akaba ari nabo bazahagararira abandi muri Miss Rwanda 2015.

Iki gikorwa cyari giteganyijwe gutangira ku isaha ya saa munani zuzuye ariko habaho ukutubahiriza amasaha bitewe n’ibikorwa byagiye biba hagati muri ayo masaha harimo gupima ba Nyampinga n’ibindi.

Mu bakobwa 26 bari biyandikishije, hatsinze batanu bagomba kuzahagararira iyi Ntara aribo: Uwase Amanda Melissa, Kundwa Doriane, Asifiwe Florence, Uwase Colombe na Mugeni Ines.

REBA UKO IKI GIKORWA CYAGENZE:

Nyuma ya Musanze na Rubavu, iki gikorwa kizakomeza ku itariki ya 17 Mutarama 2015 mu Mujyi wa Huye mu Ntara y’Amajyepfo aho ijonjora rizakorerwa kuri Hotel Credo bugufi y’iyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda.