00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Video: Uko igitaramo cya Byumvuhore i Kigali cyagenze

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 29 December 2014 saa 12:30
Yasuwe :

Byumvuhore Jean Baptiste , umuhanzi nyarwanda uba mu Bubiligi wari umaze imyaka irenga 20 adakorera igitaramo mu gihugu cye, kuwa Gatanu tariki ya 26 Ukuboza 2014 yongeye gucurangira abakunda ibihangano bye mu gitaramo yakoreye kuri Serena Hotel i Kigali.
Indirimbo ‘Naba Namwe, Nyiratunga, Fagitire, Urwiririza,Muhoza wanjye, Iyo manzi, Bamwe igenda ibonsa, Usize nkuru ki, Ndate gatagara, Imanzi ya mwiza, Umbabarire mawe zishimiwe cyane.
Ubwo uyu muhanzi yaririmbaga ‘Nyiribihembo (…)

Byumvuhore Jean Baptiste , umuhanzi nyarwanda uba mu Bubiligi wari umaze imyaka irenga 20 adakorera igitaramo mu gihugu cye, kuwa Gatanu tariki ya 26 Ukuboza 2014 yongeye gucurangira abakunda ibihangano bye mu gitaramo yakoreye kuri Serena Hotel i Kigali.

Indirimbo ‘Naba Namwe, Nyiratunga, Fagitire, Urwiririza,Muhoza wanjye, Iyo manzi, Bamwe igenda ibonsa, Usize nkuru ki, Ndate gatagara, Imanzi ya mwiza, Umbabarire mawe zishimiwe cyane.

Ubwo uyu muhanzi yaririmbaga ‘Nyiribihembo azaguhembe’ na Simenye ko ari bwo bwa nyuma’ zateye benshi kurira kubera uburyo yibukije abantu urukundo Padiri Fraipont Ndagijimana yeretse ababana n’ubumuga by’umwihariko ab’i Gatagara ari naho yehereye ibikorwa bye byo gufasha aba bantu.

Muri iki gitaramo cyiswe ‘Umuntu ni nk’undi’, Byumvuhore yari afatanyije n’abahanzi Beni Ngabo Kipeti, Kayirebwa , Ruremire Focus n’Itorero Inganzo Ngari.

REBA UKO IKI GITARAMO CYAGENZE:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages