00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Video: Uko igitaramo cya mbere cya PGGSS cyagenze i Huye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 May 2017 saa 07:47
Yasuwe :

Abahanzi bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 7 bakoze igitaramo kibanziriza ibizazenguruka igihugu, icya mbere cyabereye mu Mujyi wa Huye kuwa Gatandatu tariki ya 20 Gicurasi 2017.

Iki gitaramo cyo mu Mujyi wa Huye kizakurikirwa n’ibindi bizabera i Gicumbi, Ngoma, Rubavu, hakurikireho Umujyi wa Kigali hanyuma ku itariki ya 24 Kamena 2017 habe igitaramo cya nyuma ari nacyo kizatangirwamo igikombe.

Nyuma y’iki gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Huye, ababahanzi bazajya gukorera ikindi mu Mujyi wa Gicumbi tariki ya 27 Gicurasi 2017.

Primus Guma Guma Super Star, itegurwa n’uruganda rwa Bralirwa rubinyujije mu kinyobwa cya Primus, kuri iyi nshuro ririmo abahanzi Danny Nanone, Bull Dogg, Christopher, Social Mula, Davis D, Mico The Best, Dream Boyz, Active, Paccy na Queen Cha.

Reba incamake y’uko igitaramo cyagenze


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages