Iradukunda Liliane upima ibiro 57 yatowe mu birori byabereye muri Kigali Convention Centre tariki ya 24 Gashyantare 2018.
Yahise ahabwa imodoka nziza yo mu bwoko bwa Suzuki Baleno, umushahara w’amafaranga ibihumbi magana inani (800,000frw) bivuze ko ku mwaka azajya aba yahawe miliyoni 9 n’ibihumbi magana atandatu (9,600,000Rwf) hakiyongeraho n’ibindi bihembo bitandukanye yagenewe na RwandAir, Sebamed n’abandi.
Iri rushanwa ritegurwa bigizwemo uruhare na Banki Nyarwanda y’Ubucuruzi ya Cogebanque ari nayo izatanga ibihembo bikuru byose Nyampinga azagenerwa.
Abakobwa bose bahawe ibihembo:
– Nyampinga uberwa n’amafoto(Miss Photogenic): Iradukunda Liliane
– Nyampinga wabaniye neza abandi(Miss Congeniality): Uwase Ndahiro Liliane
– Nyampinga wakunzwe na benshi(Miss Popularity): Umutoniwase Anastasie
– Nyampinga w’Umuco(Miss Heritage): Dushimimana Lydia
– Igisonga cya Kabiri: Irebe Natacha
– Igisonga cya Mbere: Umunyana Shanitah
– Nyampinga w’u Rwanda: Iradukunda Liliane



















TANGA IGITEKEREZO