Ubukwe bwa Irene Uwoya na Dogo Janja byakurikiwe n’impaka, bamwe ntibaremeraga ko ubukwe bwatashye abandi bo bakaza umurego mu guseka uyu muraperi bashingira ku kinyuranyo cy’imyaka yabo.
Dogo Janja ni umuraperi ukomeye muri Tanzania naho Irene Pancras Uwoya akaba icyamamare muri filime zakunzwe mu bihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba nka “Fair Decision”, “Pretty Girl” ,“Oprah”[yahuriyemo na Kanumba ndetse ikamwitirirwa] n’izindi.
Abdulaziz Chende[Dogo Janja] utaravuze byinshi ku bukwe bwe na Irene Uwoya[Oprah], mu ntangiriro z’iki cyumweru yanditse kuri Instagram avuga ko yahindutse mushya nyuma yo kurushinga, gusa mu bitekerezo birenga igihumbi byashyizweho hari abamwibasiye bavuga ko yarongoye umugore umurusha imyaka.
Yagize ati “Igihe cyose iyo nkubonye umutima wanjye uratera cyane kandi nkarushaho kumwenyura […] Umugore wanjye ni we buzima bwanjye. Umugore wa Abdulaziz”.
Ndikumana Katauti wahoze ari umugabo wa Uwoya bagatandukana, yabwiye Bongo Stars ati “Ndabifuriza ishya n’ihirwe, ndabifuriza ibyiza byinshi […]Icyo nabifuriza ni ishya n’ihirwe kandi bazabane mu mahoro mu rugo rwabo.”
Uyu mugabo usigaye ari mu batoza ba Rayon sports yongeyeho ko ‘ubu afite umukobwa bari kumwe wasimbuye Irene Uwoya’ ariko yanze kumuvugaho byinshi. Umukunzi mushya wa Katauti yitwa Jesca Asma, yari aherutse gutangaza ko mu mwaka wa 2013 yabyaranye na Diamond abakobwa babiri b’impanga.
Umwana Katauti yabyaranye na Uwoya azarerwa na nde?
Katauti yasobanuye ko umwana yabyaranye na Irene Uwoya azakomeza kurererwa mu muryango mushya wa Dogo Janja kugeza igihe azuzuriza imyaka amategeko yemera kugira ngo ave iruhande rwa nyina.
Yagize ati “Umwana ntabwo aruzuza imyaka yo kuva iruhande rwa nyina, naramuka yujuje imyaka yemewe n’amategeko nibwo nzaba nemerewe kumufata, ubu agomba kuba ari kumwe na nyina”.
Irene Uwoya w’imyaka 29 na Dogo Janja wa 24 barushinze nyuma y’umwaka umwe uyu mukinnyi wa filime atandukanye na Katauti. Dogo Janja yari aherutse gutangaza ko mbere yo gukundana na Uwoya yabanje kuba umufana we muri filime yakinnye.

Nyina wa Dogo Janja na bamwe mu bavandimwe be ba hafi ntibatashye ubukwe bwe na Oprah, itangazamakuru muri Tanzania ryamubajije icyabiteye yanga kugira icyo abivugaho.
Uwoya na we yigeze kubwira Radio EFM ko gukina filime z’urukundo ari byo ‘byamuhesheje umugabo’. Ndikumana Katauti yamusabye ko bagirana urukundo rurambye nyuma yo kumubona akina muri filime yitwa ‘Oprah’ ari nayo yakomoyeho iri zina.
Dogo Janja yasohoye video igaragaza incamake y'ubukwe bwe









Amafoto ya Dogo Janja warongoye Uwoya









Ibitekerezo 0