00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

VJ Mupenzi yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bitegura kurushinga

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 June 2024 saa 10:27
Yasuwe :

Mupenzi Patrick benshi bamenye nka VJ Mupenzi uri mu bahanga mu kuvanga imiziki akaba nyiri akabari n’akabyiniro kitwa ‘Inferno Lounge Bar’ yasezeranye imbere y’amategeko na Ketia Kayonga bamaze igihe bakundana ndetse banitegura kurushinga mu minsi iri imbere.

Kuri uyu wa 13 Kamena 2024 nibwo VJ Mupenzi yasezeraniye imbere y’amategeko ku biro by’Umurenge wa Nyarugenge na Keithia Kayonga.

VJ Mupenzi na Keithia Kayonga basezeranye imbere y’amategeko mu gihe bateganya kurushinga mu birori by’ubukwe buteganyijwe ku wa 22 Kamena 2024.

Inkuru y’urukundo rwa VJ Mupenzi na Keithia Kayonga zatangiye kuvugwa cyane ubwo aba bombi bari batangiye ibirori bya Sunday Churche byaberaga ku i Rebero ahitwa Pegase Resort Inn.

Aba bongeye kumenyekana ubwo bari bamaze gufungura akabari kabo bari bise Boogaroo kabarizwaga i Gikondo aho benshi bita muri Mundi Center, mbere y’uko bakimura bakagahindurira izina uyu munsi bakaba bafite akitwa ‘Inferno Lounge Bar’.

Aba ariko kandi babinyujije muri sosiyete yabo bise ‘M&K’ bateguye amarushanwa y’aba DJs bise ‘DJ’s Battle Competition’ ryegukanywe na Selecta Danny mu 2022.

Iri rushanwa ryiyongera ku birori byo kumurika imodoka ‘Kigali Auto Show’ biheruka kubera i Gahanga muri Kanama 2023.

Inshingano zo kwita ku bucuruzi zatumye VJ Mupenzi ajya ukubiri n’ibijyanye no kuvanga imiziki nubwo atagiye kure y’uru ruganda.

VJ Mupenzi yarahiriye kuzabana akaramata na Kayonga Keithia
Kayonga Keithia nawe yarahiriye kuzabana akaramata na VJ Mupenzi
VJ Mupenzi wamamaye mu kuvanga imiziki yinjiye mu bijyanye n'ubucuruzi asa naho ashyize ku ruhande ibyo gucuranga
Kayonga Keithia amaze igihe akundana na VJ Mupenzi banafatanya mu bucuruzi
VJ Mupenzi na Kayonga Keithia bari mu myiteguro y'ubukwe bwabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages