PFLA amaze imyaka isaga 15 ahagaze bwuma mu muziki aho yihebeye Injyana ya Hip hop. Yamenyekanye cyane abarizwa muri Tuff Gang mbere yo gutandukana na yo akayoboka urugendo rwo kwikorera nk’umunyamuziki.
Uyu muraperi ni umwe mu bahanzi batumiwe mu gitaramo cyateguwe na Danny Nanone giteganyijwe ku wa 15 Ukuboza 2023, aho azamurika album ye yise "Iminsi myinshi".
PFLA yabwiye abakunda ibihangano bye ko amaze imyaka ibiri atunganya album nubwo yakunze guhura n’ibizazane akabura ubushobozi bigatuma itarangira.
Ubwo yari mu kiganiro gitegura iki gitaramo, PFLA yabajijwe ikintu gituma adasohora ibihangano, na we asubiza ko ko yahuye n’inzitizi zo kubura ubushobozi.
Yavuze ko afite indirimbo nyinshi zimaze gukorwa n’aba-producers batatu ariko atarashobora kuzitunganya neza.
Ati “Nyuma ya Coronavirus twari kujya hanze gufata amashusho ariko ugasanga umukire abivuyemo yigiriye mu bindi bikarangira bibaye ikibazo. Umwaka utaha kubera Imana nzagaruka meze neza. Iyo ukora wenyine biragora, umuntu aba akeneye ikipe imufasha.”
Yasobanuye ko na we yibona “nk'umu-diaspora kimwe na ba Meddy, The Ben n'abandi baboneka rimwe na rimwe”, abantu bakagira ngo hari aho yagiye kandi ari ukubera kubura amikoro.
PFLA aheruka kugaragara ku rubyiniro mu ntangiriro z’uyu mwaka. Icyo gihe yahamagawe na King James mu gitaramo gisoza umwaka kikinjiza Abanyarwanda mu mushya cya East African Party 2023 cyabaye ku wa 1 Mutarama 2023. Icyo gihe baririmbanye indirimbo y’uyu muraperi yise “Nisubiyeho’’ bakoranye ndetse arishimirwa cyane.
Yakomeje ati “Yampaye amahirwe ariko ndamushimira, bwari ubwa mbere ngeze muri BK Arena najyaga nyibona kuri televiziyo.”
PFLA azaririmba mu gitaramo cyo kumurika album ya mbere ya Dany Nanone, giteganyijwe kubera mu Ihema rya Camp Kigali ku wa 15 Ukuboza 2023.
Abandi bahanzi bazafasha Danny Nanone barimo Butera Knowless babanye muri Kina Music banakoranye indirimbo yitwa ‘Inshuti’ n’abandi bahanzi bakizamuka barimo Afrique na Chriss Eazy bashimangiye ko bakuze bifuza kuzahura na Dany Nanone ndetse akaba ari we wababereye icyitegererezo mu muziki.







Ibitekerezo 0