00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Warner Bros ishobora kwiyegurira Paramount Skydance

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 16 February 2026 saa 01:43
Yasuwe :

Nyuma yo kugaragarizwa amasezerano avuguruye, ishami rya Warner Bros Discovery [WBD] rikora ibikorwa byo gutunganya filimi n’itangazamakuru rikorerwa kuri internet, rishobora kuba riri gutekereza kwihuza na Paramount Skydance aho kugurwa na Netflix ubu bafitanye amasezerano y’ibanze.

Amasezerano y’igurwa rya Warner Bros na Netflix yatangajwe bwa mbere mu Ukuboza 2025, gusa avugururwa mu kwezi gushize aho Netflix yiyemeje ko izatanga ikiguzi cyose mu mafaranga mu rwego rwo kwirinda igitutu cy’ipiganwa rya Paramount Skydance.

Ni mu gihe mbere yateganyaga kwishyura igice mu mafaranga ikindi ikishyura mu migabane yayo.

Netflix yatanze igiciro 27,75$ ku mugabane umwe bingana na miliyari 72$. Ndetse iki giciro ntabwo cyahindutse. Hiyongereyeho imyenda, agaciro k’iyi sosiyete kagera kuri miliyari 82$.

Nubwo Warner Bros yari isanzwe ifitanye amasezerano y’ibanze na Netflix, inama y’ubutegetsi yayo, ubu irimo gusuzuma niba amasezerano ya Paramount ari yo afitiye ikigo akamaro, cyane ko akubiyemo n’ibigo by’itangazamakuru bikomeye nka CNN na TNT.

Paramount yagumishije igiciro cyayo cyo kugura Warner Bros kuri 30$ ku mugabane, bituma iki kigo kigira agaciro ka miliyari 108,4$ ubariyemo n’imyenda yacyo.

Paramount yanemeye kwishyura miliyari 2,8$ mu gihe byaba ngombwa ko amasezerano ifitanye na Netflix aseswa.

Yavuze ko mu gihe Warner Bros yakwenera kugurwa na yo, bikagera mu 2027 hatarubahirizwa ibikubiye mu masezerano byose, izajya yishyura 25$ kuri buri mugabane buri gihembwe kugeza igihe yujuje ibyumvikanyweho byose.

Netflix na Paramount zombi zishishikajwe cyane na Warner Bros, kubera isomero ryayo rinini ririmo filimi n’inkuru zakunzwe cyane ku Isi nka Harry Potter na Game of Thrones, ndetse na serivisi za HBO Max.

Warner Bros ishobora guca Netflix inyuma ikiyegurira Paramount Skydance

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages