Uyu muhanzi yaraye ataramiye mu karere ka Ruangwa mu gace Lindi aho ari mu bitaramo bizenguruka igihugu cya Tanzania binyuze mu iserukiramuco rya Wasafi Festival.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga Diamond yavuze ko na we yari afite ubwoba ubwo yari mu isanduku.

Ati “Gusohoka mu isanduku cyari igikorwa cy’ubusazi nakoze mu ijoro ryashize, nagize ubwoba ubwo nari nyirimo.”

Mbere y’uko yinjira ku rubyiniro habanje kumvikana amajwi n’urusaku bikoreshwa muri filime ziteye ubwoba ndetse ku rubyiniro hari amasanduku ane n’abantu bambaye amakanzu y’umukara.

Uko ayo majwi yumvikanaga niko ababyinnyi be bazamukaga urubyiniro bateruye isanduku irimo Diamond Platnumz.

Uyu muhanzi yavuye muri iyo sanduku aririmba indirimbo yise “Baba Lao” yakoze mu myaka ine ishize.

Muri iki gitaramo Diamond Platnumz yari aherekejwe n’abarimo Zuchu, Lava Lava na Mbosso wari utaramiye Ruangwa ku nshuro ya kabiri ari wenyine izindi nshuro zabanje yabaga ari kumwe na Yamoto Band mu myaka itandatu ishize.

Uyu muhanzi ukundwa n'abatari bake muri Afurika yatangiriye ku ndirimo yise Baba Lao
Uyu muhanzi ukundwa n'abatari bake muri Afurika yatangiriye ku ndirimo yise Baba Lao
Ubwo Diamond yari amaze kuva mu isanduku ageze ku rubyiniro
Ubwo Diamond yari amaze kuva mu isanduku ageze ku rubyiniro
Diamond Platnumz ubwo yinjiraga ku rubyiniro yari atwawe mu isanduku
Diamond Platnumz ubwo yinjiraga ku rubyiniro yari atwawe mu isanduku
Benshi batewe ubwoba n'ibintu Diamond yari yateguye ku rubyiniro
Benshi batewe ubwoba n'ibintu Diamond yari yateguye ku rubyiniro
Diamond avuga ko na we yagize ubwoba ubwo yari muri iyi sanduku
Diamond avuga ko na we yagize ubwoba ubwo yari muri iyi sanduku
Bamwe mu bari baherekeje Diamond ni uko bari bambaye
Bamwe mu bari baherekeje Diamond ni uko bari bambaye
Amashusho ya Diamond yari yahinduwe
Amashusho ya Diamond yari yahinduwe