Ni ku nshuro ya kabiri mu Rwanda hazaba habaye iserukiramuco ry’urwenya [Seka Fest] ritegurwa na Arthur Nkusi bakunze kwita Rutura.
Seka Fest ya 2019 izatangira tariki 24 isozwe tariki 31 Werurwe 2019 aho izitabirwa n’abanyarwenya bakomeye muri Afurika barimo ikirangirire Basketmouth wo muri Nigeria.
Si urwenya gusa kuko hacamo n’abahanzi batandukanye bakomeza kongerera ibyishimo ababa bitabiriye.
Tariki 30 Werurwe 2019 ni umunsi wahariwe abanyarwenya bo muri Uganda barangajwe imbere na Alex Muhangi umenyerewe mu bitaramo byitwa Comedy Store.
Muri iki gitaramo hazagaragaramo abaririmbyi batandukanye barimo Charly na Nina, Sintex na Weasel wo muri Good Life.
Ni igitaramo cya kabiri azaba akoreye mu Rwanda nyuma y’urupfu rwa mugenzi we Mowzey Radio witabye Imana muri Gashyantare 2018.
Yaherukaga mu Rwanda mu mwaka ushize ubwo yitabiraga ibitaramo byo kumurika album ya DJ Pius [Iwacu] byabereye i Musanze no mu Mujyi wa Kigali.
Biteganyijwe ko Seka Fest izatangirana n’igitaramo kizakorwa n’umunyarwanda Michael Sengazi n’abandi banyarwenya bakizamuka. Mu minsi yose y’imibyizi izakurikiraho, ibitaramo by’urwenya bizabera mu modoka zitwara abagenzi.
Igitaramo cya Michael Senganzi kizabera muri Century Cinema, mu gihe ibindi bizabera mu ihema ry’ahabera Imurikagurisha i Gikondo.
Ku Cyumweru nibwo hazaba igitaramo cya nyuma cyizitabirwa na Eric Omondi wo muri Kenya, Salvador wo muri Uganda na Basketmouth wo muri Nigeria.
Kwinjira ni ukuva ku mafaranga ibihumbi bitanu kugera kuri 20000 Frw. Ibyo mu modoka byo ni ubuntu.



















TANGA IGITEKEREZO