00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Weasel yashimiye abaherutse kunamira Mowzey Radio i Kigali

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 2 March 2018 saa 10:43
Yasuwe :

Weasel yakozwe ku mutima n’abakunzi ba Good Life baherutse kunamira mugenzi we Mowzey Radio mu gitaramo giherutse gutumirwamo umuhanzi Irene Ntale wo muri Uganda.

Umuririmbyi Irene Ntale wo muri Uganda aherutse gukorera igitaramo i Kigali, cyari cyahariwe guha icyubahiro Mowzey Radio waririmbaga muri Good Life akitaba Imana kuwa 1 Gashyantare 2018 aziza inkoni bikekwa ko yakubiswe na Godfrey Wamala[Troy] ubu ufunzwe.

Iki gitaramo cyabereye kuri Kigali Serena Hotel mu ijoro ryo ku wa 23 Gashyantare 2018. Muri iki gitaramo Mowzey Radio yahawe umwanya wihariye arunamirwa ndetse herekanwa video ndende ku buzima bwe.

Irene Ntale yavuze ko ‘Mowzey Radio yari umuhanzi wa Afurika y’Uburasirazuba yose’ bityo ko umurage yasize mu muziki uzubakirwaho iteka n’abo yaririmbanye na bo n’abandi bose bamufatiraho icyitegererezo.

Yagize ati "Yari umuntu w’Abanyarwanda, uw’Abanya-Uganda akaba n’uwa Afurika y’Iburasirazuba yose. Twatakaje umuntu udasanzwe. Reka twishimire ubuzima bwe. Twatakaje impano ikomeye ariko uyu munsi turayizihiza."

Weasel amaze kubona uburyo umuhanzi mugenzi we Mowzey Radio yahawe icyubahiro, yanditse kuri Instagram ashimira u Rwanda na Irene Ntale ndetse by’umwihariko avuga ko agiye gukorera urugendo i Kigali agahura n’abakunzi ba Good Life.

Yagize ati “Ndagushimiye cyane Irene Ntale ndetse na Kigali. Nzaza aho bidatinze…”

Weasel[murumuna wa Chameleone] aherutse gusohora indirimbo ebyiri zirimo iyitwa ‘Kyuma’ yaririmbanye bwa nyuma na Radio bakayifatanya na Spice Diana, nyuma yasohoye indi yitwa ‘Tokyayitaba’.

Radio yashyinguwe mu gace kitwa Nakawuka muri Kagga-Entebbe. Yavutse kuwa 26 Mutarama 1985 yitaba Imana tariki ya 1 Gashyantare 2018. Yasize abana batanu barimo babiri yabyaranye na Mbabazi Lilian wo mu Rwanda.

Irene Ntale aherutse gukorera igitaramo i Kigali yunamira Mowzey Radio
Mowzey Radio yitabye Imana kuwa 1 Gashyantare 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages