00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Wema Sepetu wakanyujijeho mu rukundo na Diamond yaje i Kigali

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 23 November 2017 saa 07:39
Yasuwe :

Umunyatanzaniya Wema Sepetu yaje mu Rwanda kwitabira ibirori bizahuriza hamwe abakoresha imbuga nkoranyambaga’, yageze i Kigali saa mbili z’ijoro kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2017.

Miss Wema Sepetu yazanwe no kwitabira ibirori bya Instagram Party bizaba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Ugushyingo 2017.

Ni ku nshuro ya mbere uyu mukobwa w’icyamamare muri Afurika y’Uburasirazuba ageze mu Rwanda ndetse akigera ku kibuga cy’indege cya Kanombe yavuze ko ‘yari afite amashyushyu yo kureba iki gihugu n’umwihariko acyumvaho mu itangazamakuru’.

Yavuze ko gukoresha imbuga nkoranyambaga byamwaguriye impano yifitemo mu bya sinema, bimuhesha amafaranga ndetse by’umwihariko ngo byatumye arushaho kumenyekana ari nayo mpamvu yatumiwe mu Rwanda nk’icyamamare.

Yagize ati "Imbuga nkoranyambaga zikwiye kuba urubuga rwo kwiyerekana ugahaguruka ugakora, hari abazifata nk’urubuga rwo gukiniraho ariko iyo uzikoresheje neza zikuzanira inyungu, nkanjye namamazaho filime zanjye, nkagurishirizaho applications nanjye ubwanjye nkiyamamaza...abantu bakwiye gukoresha izi mbuga mu buryo bwiza zikabahindurira ubuzima, ni nayo gahunda y’iki gitaramo njemo."

Wema Sepetu akigera mu Rwanda yahise ajya gukorana ikiganiro n’abanyamakuru cyabaye ahagana saa yine z’ijoro ahitwa Chillax Lounge mu Mujyi wa Kigali ari naho hazabera ibirori yatumiwemo.

Muri ibi birori bya Instagram Party kandi hatumiwemo n’abandi bantu b’ibyamamare bazwi ku mbuga nkoranyambaga zikoreshwa cyane mu Rwanda aho bazahura n’abafana babo bakishimana.

Wema Sepetu yageze i Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu

Wema Sepetu azwi cyane mu Rwanda kubera inkuru zidasanzwe zamuvuzweho agikundana n’icyamamare Diamond Platnumz. Ni umukinnyi ukomeye wa sinema muri Tanzania, afite kompanyi ikomeye itunganya filime yitwa Endless Fame Film Production.

Wema Sepetu wabaye Miss Tanzania 2006 yageze mu Rwanda ku nshuro ya mbere
Mu kiganiro Wema Sepetu yagiranye n'abanyamakuru
Wema Sepetu yavuze ko nyuma yo kuba Miss Tanzania yabyibushye ariko ngo ubu ari kurwana no gufata indyo izatuma atakaza ibiro agasubira ku murongo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages