00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Wema Sepetu yaciwe amafaranga azira amafoto yasakaje asomana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 November 2018 saa 07:28
Yasuwe :

Wema Sepetu, Nyampinga wa Tanzania 2006 akaba n’umukinnyi wa filime ukomeye, yajyanywe mu rukiko nyuma y’amashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram asomana n’umusore ukomoka mu Burundi bivugwa ko basigaye bakundana.

Uyu mukobwa yitabye Urukiko Rukuru rwa Kisutu kuri uyu wa Kane tariki 1 Ugushyingo 2018. Yari yambaye ikanzu ndende n’amadarubindi yitandiye nk’abasilamu, aherekejwe n’abashinzwe umutekano.

Sepetu ari imbere y’urukiko ari kumwe n’umunyamategeko we, Reuben Simwanza, yemeye ko yakoze amakosa ndetse anasaba imbabazi.

Gusa yasabwe gutanga ingurane y’amashilingi ya Tanzania agera ku bihumbi 444 kugira ngo azaburane adafunze. Azongera kugezwa imbere y’urukiko ku wa 20 Ugushyingo.

Ku wa 17 Ukwakira nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho ya Wema Sepetu asomana n’umugabo bari mu buriri.

Aya mashusho yakuruye impaka ndetse n’uyu mukobwa aza kuvuga ko yahubutse akayashyira hanze atabanje gutekereza nk’umuntu mukuru. Hashize igihe gito ahita ayasiba anasaba imbabazi.

Icyo gihe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe itumanaho, Juliana Shonza, n’inama ngenzuzi y’abakinnyi ba filime batangaje ko bagiye kwiga ku kibazo cy’uyu mukinnyi wa filime bakamuhana by’intangarugero kuko bavugaga ko amaze kubigira akamenyero ndetse n’imbabazi yasabye ari izo kwiyererutsa.

Muri Mutarama 2018 Leta ya Tanzania ibinyujije mu nama ngenzuzi y’abakinnyi ba filime yari yatangaje ko ibintu byose bijyanye no gusakaza amashusho cyangwa amafoto y’urukozasoni bitemewe ndetse ko n’uzahirahira akinisha kuyasakaza azahanwa.

Wema Sepetu yarenze kuri aya mategeko none yatangiye gukurikiranwa ndetse aherutse no gukumirwa mu mwuga wo gukina filime kugeza igihe kitazwi.

Ubwo yakumirwaga, inama ngenzuzi y’abakinnyi ba filime yatangaje ko uyu mukobwa ahagaritswe kubera gutesha ikuzo igihugu no gutuma bamwe mu bamureberaho batangira kumwigana.

Umuyobozi w’iyi nama ngenzuzi mu kiganiro yahaye abanyamakuru, icyo gihe yavuze ko bidakwiriye umwari nk’uyu gushyira hanze amabanga y’urukundo rwe ndetse atangaza ko bagiye kumuhagarika kugeza igihe kitazwi ubwo bazabona amaze kwisubiraho.

Wema Sepetu aherutse gushyira hanze amashusho yavugishije benshi bikaba byatumye ajyanwa mu nkiko
Wema Sepetu yatangiye gukurikiranwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages