Kuri uyu wa mbere nibwo Wema Sepetu yajyanywe muri gereza ya Segerea aho agiye kuba acumbikiwe kugeza tariki 24 Kamena 2019.
Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’iminsi itandatu urukiko rumushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi, ubwo yaburaga mu rubanza ashinjwamo gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni.
Icyo gihe umwunganira mu mategeko, Ruben Simwanza, yavuze ko yari yahageze ariko agahita ataha bitewe n’uburwayi bw’igifu bwamufashe bumutunguye.
Kuwa 17 Ukwakira 2018 nibwo Wema Sepetu yashyize ku mbuga nkoranyambaga amashusho ari kumwe n’umusore mu buriri basomana.
Icyo gihe yari yagiye mu Burundi ku ivuko ry’uyu musore bari bahararanye.
Wema Sepetu watowe nka Miss Tanzania mu 2006, yitabye Urukiko Rukuru rwa Kisutu mu Ugushyingo 2018 arwemerera ko yakoze amakosa ndetse anasaba imbabazi.
Icyo gihe yasabwe gutanga ingurane y’amashilingi ya Tanzania agera ku bihumbi 444 kugira ngo azaburane adafunzwe.



















TANGA IGITEKEREZO