Uyu musore w’ijwi ritangaje atabarutse afite imyaka 23.
Urupfu rwe rwatangajwe n’ikinyamakuru DouglasNow cyo mu gace avukamo mu mujyi wa Douglas, muri Leta ya Georgia.
Iki gitangazamakuru kivuga ko Spence yagoganye n’ikamyo ubwo yari atwaye imodoka yerekeza murugo iwe mu mujyi wa Atlanta ava Tennessee.
Nyuma yo gukomereka bikomeye yajyanywe mu bitaro ari naho yaguye kubera ibikomere.
Spence apfuye asize EP (Extended Play) yise ‘The Voice’ yari afite igitaramo mu Ugushyingo 2022.
Ubwo yari muri American Idol mu 2021 yari yavuze ko Isi izamenya ikimurimo akoresheje ijwi rye, yifuzaga no kuzatwara igihembo cya Grammy.
Abategura iri rushanwa mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga banditse bavuga ko bashenguwe n’urupfu rw’uyu muhanzi bihanganisha abamukunze.
Bati “Twababajwe cyane n’urupfu rwa Willie Spence umwe mu banyamuryango ba American Idol, yari impano y’ukuri igaragarira buri wese aho ageze, azakumburwa cyane. Twihanganishije ku bakunzi be.”
Uyu musore yari amaze igihe gito agiranye amasezerano n’inzu ifasha abahanzi ya ‘Red Agency Records.’
Amashusho ya Willie Spence aririmba mu irushanwa rya American Idol mu 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!