00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Willie Spence wamamaye mu irushanwa rya American Idol yitabye Imana

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 12 October 2022 saa 09:20
Yasuwe :

Willie Spence wegukanye umwanya wa kabiri mu irushanwa ry’abanyempano rya American Idol 2021 Season ya 19, yitabye Imana azize ibikomere by’ impanuka y’imodoka yabereye i Tennessee kuri uyu wa kabiri tariki 11 Ukwakira 2022.

Uyu musore w’ijwi ritangaje atabarutse afite imyaka 23.

Urupfu rwe rwatangajwe n’ikinyamakuru DouglasNow cyo mu gace avukamo mu mujyi wa Douglas, muri Leta ya Georgia.

Iki gitangazamakuru kivuga ko Spence yagoganye n’ikamyo ubwo yari atwaye imodoka yerekeza murugo iwe mu mujyi wa Atlanta ava Tennessee.

Nyuma yo gukomereka bikomeye yajyanywe mu bitaro ari naho yaguye kubera ibikomere.

Spence apfuye asize EP (Extended Play) yise ‘The Voice’ yari afite igitaramo mu Ugushyingo 2022.

Ubwo yari muri American Idol mu 2021 yari yavuze ko Isi izamenya ikimurimo akoresheje ijwi rye, yifuzaga no kuzatwara igihembo cya Grammy.

Abategura iri rushanwa mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga banditse bavuga ko bashenguwe n’urupfu rw’uyu muhanzi bihanganisha abamukunze.

Bati “Twababajwe cyane n’urupfu rwa Willie Spence umwe mu banyamuryango ba American Idol, yari impano y’ukuri igaragarira buri wese aho ageze, azakumburwa cyane. Twihanganishije ku bakunzi be.”

Uyu musore yari amaze igihe gito agiranye amasezerano n’inzu ifasha abahanzi ya ‘Red Agency Records.’

Amashusho ya Willie Spence aririmba mu irushanwa rya American Idol mu 2021

Willie Spence yazize ibikomere yatewe n'impanuka y'imodoka
Willie Spence atabarutse afite imyaka 23 y'amavuko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages