00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Willy Ndahiro agiye kumurika umukino wakomowe kuri Ndabaga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 October 2025 saa 01:53
Yasuwe :

Willy Ndahiro uri mu bakunzwe muri sinema nyarwanda agiye gushyira hanze ‘Ndabaga: The Musical’, umukino w’ikinamico n’umuziki wakomowe ku nkuru y’umwari Ndabaga uzwi cyane mu mateka y’u Rwanda.

Ndabaga azwi mu mateka nk’umukobwa wamenyekanye ku gikorwa cy’ubutwari budasanzwe yagize cyo gucungura se ku rugamba. Iki gikorwa ubusanzwe cyakorwaga n’ab’igitsina gabo gusa.

Uyu mukino ugaruka ku mateka ye uteganyijwe kumurikwa tariki 8 Ugushyingo 2025 muri BK Arena, ukazahuza umuziki gakondo nyarwanda, imbyino z’Intore, ingoma z’umwimerere, amafoto n’amashusho agezweho ndetse n’imyubakire y’ikinamico y’uruhurirane rw’ubuhanzi buhanitse.

Ni umushinga ugaragaza umuco n’uruhare rw’abagore mu kubaka igihugu, unibutsa ubutwari, ubwiyunge n’ishema ry’u Rwanda.

Uyu mushinga wakozwe na Willy Ndahiro ku bufatanye na sosiyete ya NI Communications na QA Venue Solutions Rwanda iyobora BK Arena, binyuze muri gahunda yiswe “Tonight is the Night”.

Uyu mushinga wakozwe hagamijwe gufasha u Rwanda kuba igicumbi cy’ibikorwa by’ubuhanzi n’imyidagaduro byagutse muri Afurika y’Iburasirazuba.

Umuyobozi Mukuru, akaba n’Umwe mu bashinze NI Communications, Cynthia Ineza yavuze ko atari umukino gusa ahubwo ari uburyo bwo guteza imbere umuco.

Ati “Inkuru ya Ndabaga ivuga ku gutera imbaraga, ubushobozi n’impinduka. Indangagaciro zigifite icyo zivuze mu Rwanda rw’ubu. Binyuze muri uyu mushinga tugiye gushyira umurage w’u Rwanda ku rubyiniro runini mu gihugu ndetse nyuma tuzagere ku Isi yose.”

Willy Ndahiro, usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wungirije wa NI Communications akaba na nyiri uyu mushinga, yavuze ko ari intambwe ikomeye mu rugendo rw’ubuhanzi nyarwanda.

Ati “Gutunganya umukino nk’uyu si ugushaka gushimisha abantu gusa, ni ukwerekana ko u Rwanda rushoboye gukora ibikorwa bifite ireme ku rwego mpuzamahanga. Kuba BK Arena ari yo izakira iki gikorwa, ni ikimenyetso cy’uko inkuru zacu zikwiriye kujya ku rubyiniro runini no gukorwa mu buryo ziri ku rwego rwo hejuru.”

Yannick Ndayishimiye niwe wagize uruhare mu gukora imbyino zifashishijwe muri uyu mukino.

Umuziki wumvikanamo wateguwe kandi uyoborwa na Michael Makembe, umwe mu batunganya umuziki bafite udushya mu Rwanda, ukoresha ibikoresho gakondo nk’Inanga, Umuduri n’ibindi byinshi, bigatanga amajwi yihariye yuzuye imbaraga.

Itsinda Indende Cultural Group niryo rizasusurutsa abazaba bitabiriye.

Mu bakinnyi bazagaragara muri uyu mukino harimo Mazimpaka Kennedy, umwe mu bakinnyi b’ikinamico b’inararibonye mu Rwanda; Herve Kimenyi, uzwi mu mikino y’ikinamico n’urwenya; hamwe na Kellia Tuyizere uzakina ari Ndabaga.

Uyu mukino umara iminota 100. Uretse kuwerekana muri BK Arena Cynthia Ineza yavuze ko bateganya kuwerekana muri za kaminuza mu Rwanda ndetse na New York muri Amerika. Avuga ko kandi NI Communications icyakira abafatanyabikorwa n’abaterankunga bifuza gufatanya nabo muri uru rugendo rw’amateka.

Uyu mukino ugaragaramo abarimo Mazimpaka Kennedy na Hervé Kimenyi bazwi mu myidagaduro nyarwanda
Willy Ndahiro niwe nyiri uyu mukino ugiye kwerekanwa bwa mbere mu Rwanda
Mazimpaka Jones Kennedy ni umwe mu bakinnyi b'imena muri uyu mukino
Willy Ndahiro yifashishije mu mukino we abarimo Hervé Kimenyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages