Ku wa Kane tariki 18 Ukuboza Urukiko rw’Ubujurire rwo mu Mujyi wa Constanța rwemeje ubujurire bwatanzwe n’Ubushinjacyaha busaba ko Wiz Khalifa akatirwa igifungo cy’amezi icyenda.
Ibi byabaye nyuma y’uko mu cyemezo cyari cyafashwe mbere yari yaciwe ihazabu ya 700$.
Amakuru yatangarijwe TMZ Hip Hop, avuga ko igihano kitaraba ndakuka, kuko ikipe ya Wiz Khalifa ikiri mu nzira zo kujuririra icyo cyemezo mu rwego rwo gushaka indi nzira cyakemukamo itari ugufungwa.
Wiz Khalifa yatawe muri yombi by’igihe gito muri Nyakanga 2024, nyuma yo kuririmba mu iserukiramuco rya Beach Please! ryabereye ku nkombe za Costinești. Ni nyuma y’uko agaragaye anywa urumogi ku rubyiniro, ari kubyina indirimbo “The Next Episode” ya Dr. Dre na Snoop Dogg.
Amategeko ya Romania ku biyobyabwenge arakakaye cyane, bityo uru rubanza rufatwa nk’urushobora kuba ingorabahizi kuri uyu muraperi wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe cyane ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!