00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Wizkid agiye gutanga arenga Miliyoni 150 Frw kubera umubyeyi we

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 15 December 2023 saa 02:22
Yasuwe :

Umuhanzi Wikzid agiye gutanga miliyoni 100N [arenga Miliyoni 150 Frw] zo gufasha abana kwizihiza Noheli, mu rwego rwo guha icyubahiro nyina uherutse kuva mu bazima.

Balogun Ayo Zion wamamaye nka Wizkid mu muziki w’Isi by’umwihariko ku Mugabane w’Afurika, agiye gufasha abana kwizihiza umunsi wa Noheli mu rwego rwo guha icyubahiro nyina uherutse gutabaruka.

Abinyujije kuri Instagram, Wizkid yatangaje ko agiye gutanga miliyoni 100N [arenga miliyoni 150 Frw] zo gufasha abana bari hirya no hino mu gihugu cya Nigeria, mu izina rya nyina.

Yagize ati “Miliyoni 100N zo gufasha abana kwizihiza Noheri. Imana ihe umugisha twese, turahera mu gace ka Sululere iri joro.”

Wizkid yarengejeho ko ibi byose agiye kubikora, mu izina rya Nyina Jane Dolapo witabye Imana tariki 18 Kanama 2023 aguye i London mu Bwongereza.

Ati “Byose mu izina rya Mama, urukundo rw’ubuzima bwanjye.”

Wizkid agiye gutanga miliyoni 100N zo gufasha abana kwizihiza Noheli
Umubyeyi wa Wizkid yitabye Imana ku myaka 66

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages