Balogun Ayo Zion wamamaye nka Wizkid mu muziki w’Isi by’umwihariko ku Mugabane w’Afurika, agiye gufasha abana kwizihiza umunsi wa Noheli mu rwego rwo guha icyubahiro nyina uherutse gutabaruka.
Abinyujije kuri Instagram, Wizkid yatangaje ko agiye gutanga miliyoni 100N [arenga miliyoni 150 Frw] zo gufasha abana bari hirya no hino mu gihugu cya Nigeria, mu izina rya nyina.
Yagize ati “Miliyoni 100N zo gufasha abana kwizihiza Noheri. Imana ihe umugisha twese, turahera mu gace ka Sululere iri joro.”
Wizkid yarengejeho ko ibi byose agiye kubikora, mu izina rya Nyina Jane Dolapo witabye Imana tariki 18 Kanama 2023 aguye i London mu Bwongereza.
Ati “Byose mu izina rya Mama, urukundo rw’ubuzima bwanjye.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!