Jada Pollock usanzwe ureberera inyungu z’uyu muhanzi nyuma yo kumara igihe kinini yarahishe ko yibarutse umwana wa kabiri na Wizkid w’imyaka 32, yabyemeje kuri ashyira ifoto ku mbuga nkoranyambaga imugaragaza ari kumwe n’abana babiri ashimira Imana kuri uyu munsi w’isabukuru y’amavuko y’imyaka 39.
Ubutumwa bwishimwe na benshi mu bakunzi b’uyu muhanzi, bamweretse urukundo, benshi bamusaba kuvuga niba umwana wa kabiri ari umukobwa cyangwa umuhugu.
Uyu mwana wa kabiri utaramenyekana amazina aje asanga imfura yabo Zion Ayo-Balogun w’imyaka bibarutse mu 2017.
Jada abana na Wizkid mu Bwongereza gusa akenshi akunze kumuherekeza igihe cyose agiye mu bitaramo. Uyu mugore yirinda kugaragara mu itangazamakuru cyane kuburyo bigoranye kubona ifoto ye atwite.
Uyu mubyeyi wavukiye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika mbere y’uko ahura na Wizkid, yari umugore wirwanyeho wakoranye imishinga n’abantu batandukanye barimo Gucci Mane, Didier Drogba, Chris Brown , Pia Mia, Bu Thiam. Kuri ubu afite sosiyete ye y’imideli yise Jada Styles.
Uyu mukobwa wize ibijyanye n’icungamutungo n’ububushabitsi muri kaminuza ya Westminster, ubu yiyeguriye ubushabitsi bujyanye n’uruganda rw’imyidagduro cyane cyane umuziki.
Jada P ni umugore wa gatatu ubyaranye na Wizkid nyuma ya Shola-Ogudu babyaranye umuhungu mu 2010 na Binta-Diallo bafitanye umwana w’umuhungu wavutse mu 2016.
Jada Pollock yatangiye gukorana na Wizkid mu 2015. Iby’urukundo rwabo byatangiye kuvugwa mu 2017 nyuma yo kugaragara bari kumwe ku munsi Saint Valentine uyu mugore atwite inda ya Zion umuhungu wabo w’imfura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!