Ibi Wizkid yabibwiye Asake ubwo bombi bagaragaraga mu kiganiro kuri Apple Music Radio, bari kumwe na DJ Tunez.
Wizkid yavuze ko indirimbo ‘Omo Ope’ ari yo yamuhinduye umufana wa Asake kuva ayumvise bwa mbere, ariko agaragaza ko indirimbo ye akunda kurusha izindi ari ‘Remember’, yifuza ko Asake yayimuririmba ku munsi w’ubukwe bwe.
Uyu muhanzi usanzwe ari umuyobozi wa Starboy Entertainment yashimangiye ko Asake ari umwe mu bahanzi bafite impano idasanzwe mu majwi, atari muri Afurika gusa ahubwo no ku Isi hose.
Yongeyeho ko umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo ‘Lonely At The Top’ ari umugisha ukomeye ku muziki wa Afurika.
Ati “Indirimbo ‘Omo Ope’ yampinduye umufana wa Asake kuva ubwa mbere nayumvise. Ariko indirimbo ye nkunda cyane ni ‘Remember’, ntekereza ko uzayiririmba ku munsi w’ubukwe bwanjye. Ni indirimbo nziza cyane.”
Yakomeje ati “Wowe [Asake] uri umuhanzi udasanzwe, ufite ijwi ridasanzwe ryo muri Afurika ndetse no ku rwego rw’Isi. Nabikubwiye inshuro nyinshi kandi nongera kubivuga kuri radio. Uri umugisha ku muziki wa Afurika.”
Kugeza ubu, Wizkid ari mu rukundo n’umugore we wa gatatu akaba n’umufasha mu muziki, Japa P. Bombi bafitanye abana batatu barimo abahungu babiri n’umukobwa umwe.
Uyu muhanzi umaze igihe kinini ari icyamamare ku rwego mpuzamahanga, amaze imyaka ateguza abakunzi be ko ateganya gukora ubukwe, nubwo kugeza ubu ataratangaza itariki izabera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!