00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Wizkid yahishuye ko yifuza ko Asake yamuririmbira mu bukwe bwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 December 2025 saa 10:06
Yasuwe :

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Ayodeji Balogun uzwi nka Wizkid, yatangaje ko yifuza ko mugenzi we Asake yazamuririmbira mu bukwe.

Ibi Wizkid yabibwiye Asake ubwo bombi bagaragaraga mu kiganiro kuri Apple Music Radio, bari kumwe na DJ Tunez.

Wizkid yavuze ko indirimbo ‘Omo Ope’ ari yo yamuhinduye umufana wa Asake kuva ayumvise bwa mbere, ariko agaragaza ko indirimbo ye akunda kurusha izindi ari ‘Remember’, yifuza ko Asake yayimuririmba ku munsi w’ubukwe bwe.

Uyu muhanzi usanzwe ari umuyobozi wa Starboy Entertainment yashimangiye ko Asake ari umwe mu bahanzi bafite impano idasanzwe mu majwi, atari muri Afurika gusa ahubwo no ku Isi hose.

Yongeyeho ko umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo ‘Lonely At The Top’ ari umugisha ukomeye ku muziki wa Afurika.

Ati “Indirimbo ‘Omo Ope’ yampinduye umufana wa Asake kuva ubwa mbere nayumvise. Ariko indirimbo ye nkunda cyane ni ‘Remember’, ntekereza ko uzayiririmba ku munsi w’ubukwe bwanjye. Ni indirimbo nziza cyane.”

Yakomeje ati “Wowe [Asake] uri umuhanzi udasanzwe, ufite ijwi ridasanzwe ryo muri Afurika ndetse no ku rwego rw’Isi. Nabikubwiye inshuro nyinshi kandi nongera kubivuga kuri radio. Uri umugisha ku muziki wa Afurika.”

Kugeza ubu, Wizkid ari mu rukundo n’umugore we wa gatatu akaba n’umufasha mu muziki, Japa P. Bombi bafitanye abana batatu barimo abahungu babiri n’umukobwa umwe.

Uyu muhanzi umaze igihe kinini ari icyamamare ku rwego mpuzamahanga, amaze imyaka ateguza abakunzi be ko ateganya gukora ubukwe, nubwo kugeza ubu ataratangaza itariki izabera.

Asake na Wizkid bagiye bahurira mu bihangano bitandukanye
Wizkid yahishuye ko yifuza ko Asake yamuririmbira mu bukwe bwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages