Ni igitaramo cyatangiye bikerewe cyane ugereranyije n’igihe cyari cyateganyijwe. Ahagana mu ma saa moya ubwo IGIHE yageraga kuri Intare Conference Arena abantu binjiraga ku bwinshi, bari biganjemo urubyiruko bigaragara ko ruri munsi y’imyaka 20.
DJ Toxxyk uri mu bakunzwe cyane muri iki gihe niwe wafashaga abari bitabiriye kuticwa n’irungu. Saa yine z’ijoro nibwo umunyarwenya Michael Sengazi yageze ku rubyiniro ahamagara abaririmbyi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baririmbye mu buryo bwa play back.
Bakurikiranye na Sintex uhagaze neza muri iyi minsi, waririmbye indirimbo ze zirimo “Twifunze”, “Why”, na Akuka yafatanyije na DJ Lenzo.
DJ Toxxyk yagarutse akomeza kuryohereza abari bakereye ibi birori, ari nako abantu bibazaga igihe babonera abahanzi bari bababujije kuryama.
Eugy wo muri Ghana niwe wabimburiye abahanzi b’abanyamahanga bari batumiwe. Yahamagawe ku rubyiniriro i saa tanu z’ijoro zirenzeho iminota 30, aza aherekejwe n’ababyinnyi bo mu itsinda rya Silver Beat.
Yaririmbye indirimbo ze irimo “Don Corleone”, “Tick Tock”, “Lolo” yafatanyije na Harmonize, Dance For Me yakoranye na Mr Eazy yanishimiwe n’abantu benshi n’izindi nyinshi.
Uyu musore wari wambaye umupira ufite ibirango by’ibendera ry’u Rwanda, yagaragaje ko akunda iki gihugu ndetse avuga ko akeneye ubwenegihugu.
Yagize ati “Nkeneye pasiporo y’u Rwanda, ngomba kwimukira mu Rwanda.”
Yakunze kuva ku rubyiniro akinjira mu bafana akaririmba bamukoraho.
Maleek berry ufite abakunzi benshi yageze ku rubyiniro Saa Sita zirenzeho iminota 15. Yari afite abacuranzi nubwo yaherekezwaga n’indirimbo ye [semi-live].
Nubwo abafana benshi bari bafite amatsiko yo kumubona, uyu munya-Nigeria ntabwo yabashyuhije nk’uko byari byitezwe. Saa saba zuzuye nibwo yavuye ku rubyiniro.
Umunye-Congo uba mu Bufaransa Ya Levis niwe washyize akadomo kuri ibi birori. Saa saba n’iminota 20 nibwo yageze ku rubyiniro yakiranwa urukundo rwinshi.
Ya Levis yafatanyije n’abakunzi be kuririmba kuva atangiye kugeza asoje. Yagezemo hagati ahagamagara abakunzi ku rubyiniro barabyinana.
Indirimbo ye “Katchua” ari nayo yasorejeho yatumye abasore n’inkumi bari aho bahindukira ubundi babyina ingwatira mubiri biratinda.
Umurishyo wa nyuma w’iki gitaramo wavuze Saa munani z’urukerera.
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO