00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yafashwe amajwi kabiri: Ibitaravuzwe kuri album nshya ya Jules Sentore

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 August 2025 saa 05:28
Yasuwe :

Hashize iminsi mike Jules Sentore ashyize hanze album nshya yise ‘Umudende’ ikubiyeho indirimbo 12 zirimo n’izo yakoranye n’abandi bahanzi, gusa yahishuye ko n’ubwo hari bamwe bari bamaze igihe kinini bibaza impamvu nta ndirimbo nyinshi ashyira hanze byaturutse ku kuba uyu muzingo mushya waramuvunnye cyane.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, avuga ko mu 2020-2021 ubwo COVID-19 yari imaze gukaza umurego, ari bwo batangiye imirimo yo gutunganya ‘Umudende’. Agaragaza ko byageze aho ari bagasanga ‘micro’ bakoresheje zitajyanye n’uko amajwi bifuzaga ko azasohoka ameze.

Ati “Twabanje gufata amajwi igihe cya COVID-19 cyegereje kurangira, Producer Made Beat wayikoze wari waragiye kuba hanze, yarampamagaye ndi mu Bufaransa mu bitaramo arambwira ati ngiye kukubwira inkuru nziza ku ruhande rumwe ariko ikaba inakomeye. Icyo gihe yarambwiye ati iyi album ukwiriye kongera ugafata amajwi yayo. Yarambwiye ati uko dushaka ko yumvikana ntabwo ari byiza bitewe na ‘micro’ twakoresheje.”

Yakomeje avuga ko mu 2023-2024 ari bwo bafashe umwanya wo kongera kwisuganya, mu rwego rwo gusubiramo album yose, bagafatanya n’abantu bose bari babafashije ariko bikaba ari ibintu byari bikomeye cyane.

Ati “Byari bikomeye. Ntabwo byari byoroshye gusubiramo indirimbo 12 muri studio, ukabwira abo mwakoranye gusubiramo ibyo mwakoze byose. Hari n’ibicurangisho bya gakondo twifuzaga kongera gusubiramo. Icyo nishimira ni uko twabigezeho kandi nkaba mbishimira Made Beat kuko anshyigikira kuva mu 2018 dutangira gukorana, ndetse tukaniyemeza gukorana muri uru rugendo kandi nzi ko tumaze kugera kuri byinshi.”

Akomeza avuga ko n’ubwo yavunwe n’iyi album, yishimiye cyane uko abantu bayakiriye.

Album nshya ya Jules Sentore yagiye hanze tariki ya 1 Kanama 2025, ku munsi wahuriranye n’ibirori byo Kwizihiza Umuganura. Avuga ko ari icyemezo yafashe mu gushimangira isano iri hagati y’umuziki gakondo akora n’amateka n’umuco wo hambere ushingiye ku Muganura.

Jules Sentore yavuze ko izina yitiriye album ye “Umudende” yarivomye mu muco gakondo ndetse indirimbo ziyikubiyeho zishimangira uko umuziki gakondo wagiye utera imbere. Avuga ko ubusanzwe mu mateka y’u Rwanda, ingabo zitwaraga neza ku rugamba zahabwaga impeta zirimo Umudende, Impotore no Gucana uruti.

Iyi ni album ya gatatu y’uyu muhanzi. Yaje ikurikira iya mbere yise ‘Muraho neza’ yasohoye mu 2013, n’iya kabiri yise ‘Indashyikirwa’ yamuritse mu 2017.

Ushaka kumva indirimbo zigize iyi album wakanda hano

Jules Sentore ni umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina mu Rwanda by'umwihariko mu muziki gakondo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages