Green P wamenyekanye cyane mu itsinda rya Tuff Gang, avuga ko ubuzima yabanje kunyuramo akigera i Dubai mu myaka itatu ishize butari bworoshye, dore ko hari bamwe bamubonaga mu kazi runaka bagashaka kumufotora.
Uyu muraperi yatagarije RadioTV10 ko yagiye i Dubai hari indi paji ashaka kubaka ku buzima bwe, bitandukanye nubwo yari abayemo i Kigali bushamikiye ku bikundi avuga ko bitari kugira icyo bimugezaho.
Ati “Njyewe nagiye i Dubai hari ibuntu nshaka kubaka mu buzima bwanjye, muri Kigali gukora umuziki byonyine ntabwo byoroshye ko washobora imibereho yaho, noneho muri iki gihe birakomeye cyane, nagombaga gukora indi mirimo kugira ngo ubuzima bwanjye bukomeze ngire n’icyo mfasha umuryango.”
Green P avuga ko yagiye ameze nk'uhunze ibikundi byatumaga yisanga mu nzira zitari nziza, yahisemo kubitera umugongo ashaka izindi nzira zatuma yitekerezaho akamenya icyerekezo cy’ubuzima.
Ati “Kuri njyewe muri Kigali ntabwo ubuzima bwari bumeze neza bitewe n’ibihe runaka cyangwa uko twakuze, buriya hari imyaka ugeramo ukabona ibyo bintu by’ibikundi nta nyungu ibirimo ugahitamo kugenda inzira zawe.”
“Ibintu by’ibikundi hari ukuntu bituma ujya mu nzira zitarizo, rero guhunga ibyo bintu ni byiza ngo ujya kure ya babantu ukabanza wowe ukiterezaho, ukamenya uwo uriwe n’icyo ushaka biragufasha tu kugira ngo ube watera imbere.”
Icyatumye ataza gushyingura se na Jay Polly
Green P avuga ko urupfu rwa se na Jay Polly babanye mu itsinda rya Tuff Gangz biri mu bintu byamuhungabanyije gusa ntiyagize amahirwe yo kubashyingura bitewe n’imirimo yari afite atari gusiga uko yiboneye kandi ariyo yagiye ashaka.
Ati “Njyewe ntabwo nkunda kugaragaza agahinda cyangwa kurira ndi mu bantu ngira amarangamutima hafi cyane, ibya Jay Polly narabikurikiranaga kuri telefone gusa akazi narindimo ntabwo kari guhita kandekura ngo mfate indege nze kimwe no ku mubyeyi wanjye ntabwo byanshobokeye.”
“Iyo nza kuhava nari kubura ibintu byose, nari kubura umuvandimwe cyangwe data nkabura n’akazi rero nagombaga gufunga umwuka.”
Ikintu cya mbere yakoze akigera i Kigali
Green P avuga ko yari akumbuye u Rwanda n’ikirere cyaho n’abandimwe be, gusa ikintu cya mbere yakoze akigera i Kigali kwari ukubanza gusura imva ya Jay Polly.
Uyu muhanzi wageze i Kigali mu gitondo cya tariki 20 Ukuboza 2023 yagiye ku mva ya Jay Polly ari wenyine agenda atabwiye n'abantu bari baje ku mwakira ku kibuga cy’indege.
Ati “Nageze i Kigali ari mu gitondo ngera i Kanombe n’abantu bari baje kundeba ntabwo twakomezanyije byarabatunguye nabanje kwibeta njya ahantu mu kabari mbanza kubitekerezaho.”
“Nahise mfata moto ntategereje imodoka ngenda njyenyine ku mva ya Jay Polly mpamara umwanya byari ibintu bibabaje kuri njywe kuko nicyo kintu cya mbere nagombaga gukora.”
Green P avuga ko ku mishinga ya Tuff Gang iri hafi gusohoka hari umutahe we yamaze gutanga ndetse nawe ubwo hari iye ku giti cye iri gukorwa na Davy Denko.
Mbere y’uko asubira i Dubai uyu muraperi ari mu myiteguro yo gushyira hanze EP ye ya mbere muri Werurwe izaba iriho indirimbo yakoranye na bamwe mu baraperi babanye muri Tuff Gang , abashya ndetse n’umuvandimwe we The Ben.
Kurikira ikiganiro ku buryo burambuye
Umva “Inkuta” imwe mu ndirimbo za Green P
“Bingana Iki?” indirimbo Green P yahuriyemo na Bruce Melodie





Ibitekerezo 0