Akimara gukora impanuka, uwo bafitanye isano ya hafi mu muryango yanditse kuri konti ya Instagram y’uyu muhanzi ashimira Imana ko yamurokoye iyi mpanuka yashoboraga no kumuhitana, ndetse asaba abafana be kumusengera.
Iyi mpanuka yangije imodoka uyu muhanzi yari arimo yabaye ku wa 17 Mata 2026.
Uyu bafitanye isano witwa Nyemazi ari na we uri gukoresha imbuga nkoranyambaga za Yago, yagaragarije kuri Instagram ko arwariye mu bitaro.
Amashusho yashyize hanze mu ijoro ryo ku wa 18-19 Mata 2026, agaragaza Yago ari mu cyumba cyo kwa muganga ari guhabwa serivisi z’ubuvuzi n’umuganga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!