Uyu musore utaraciwe intege n’amagambo yo ku mbuga nkoranyambaga yakomeje urugendo rwe ndetse ageze aho ategura igitaramo kimurika album yise “Suwejo” y’indirimbo 13 giteganyijwe tariki 22 Ukuboza 2023 muri Camp Kigali.

Yago ubwo yari mu Kiganiro Kiss Breakfast cya Kiss FM, yagarutse ku cyatumye ahagarika ibyo biganiro bahora bamwishyuza, asaba ababikunze kuba bumva umuziki we kuko na wo hari ubutumwa utanga.

Ati “Ibiganiro nakoraga nzakomeza kubibaha pe ariko se ubundi Yago mwakundiye mu biganiro bya YouTube kuki mutankundira mu muziki niba koko mwarankunze?”

“Hari ubutumwa anyuza mu ndirimbo kuki mutamushyigikira muri urwo rugendo rushya ko yabahaye ibyishimo muri ibyo biganiro mu gihe cy’imyaka itatu; namwe nimumushyigikire byibuze umwaka umwe cyangwa ibiri.”

Yago yavuze ko atahagaritse ibiganiro byo kuri YouTube kubera umuziki ahubwo byatewe n’amavugurura ari gukora agena ahazaza h’ibikorwa bye mu biganiro ndetse na muzika.

Yinjiye mu itangazamakuru nk’inzira imufasha imugeza mu muziki

Nyarwaya Innocent [Yago] yavuze ko yinjiye mu itangazamakuru nyuma yo kubona ko ari inzira nziza yamufasha kubona ubushobozi bwamufasha kugera ku nzozi ze zo gukora umuziki yari afite akiri muto.

Ati “Reka mvuge ko ari Imana yabimfashijemo ifungura umutima, ijisho n’ubwenge bwanjye mbona ko nta muntu uzamfasha kubikora, ndavuga nti reka njye mu bindi bintu nshake amafaranga yo kumfasha kubikora uko mbyumva ntawe umpagaze hejuru.”

Iwabo bashakagaga ko aba umukinnyi w’umupira w’amaguru

Yago yakuze afite impano yo kuba umunyamakuru ariko asoje amashuri yisumbuye iwabo bashaka kumusunikira kuba umukinnyi wa ruhago.

Ati “Ku ishuri nari umunyamukuru mwiza, ndangije amashuri yisumbuye ndavuga nti reka mbikomeze bizampe umwanya wo kwigaragaza n’amafaranga yo kuzakora umuziki wanjye. Mu rugo na bo ntibabishakaga ahubwo bifuzaga ko nakina umupira w’amaguru na mukuru wanjye twabanaga i Kigali ni byo yashakaga.”

Mu 2015, akirangiza amashuri yisumbuye muri St Aloys Rwamagana yinjiye mu itangazamakuru, akora kuri Goodrich TV, aza kuhava ajya kuri TV10, ari naho yamenyekaniye mu biganiro by’imyidagaduro.

Uyu muhanzi w’imyaka 29 avuga ko ubu ari mu nzira ye kandi atewe ishema n’aho ageze mu rugendo rw’umuziki amazemo umwaka umwe.

Ati “Ubu ngubu ndi mu nzira yanjye, ni yo mpamvu ntajya nita ku bitekerezo by’abandi, ushobora gupfa vuba iyo intumbero yawe yibanze ku bitekerezo by’abantu rimwe na rimwe uba ukwiriye kureba intego zawe.”

“Iyo mbonye Yago w’uyu munsi mbona ko Imana ari nziza; iyo ndebye ubuzima nakuriyemo za Tabagwe nkagereranya n’ubuzima mbayemo mpita mvuga nti Imana ni nziza, Imana yakoze ibitangaza mbibonesha amaso.”

Inkomoko y’izina Yago

Uyu muhanzi avuga ko izina “Yago” yarihawe n’inshuti ye magara yarimwise kubera ubucuti bari bafitanye dore ko biganye amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye mu ishuri rimwe ndetse bose baturuka i Tabagwe.

Ati “Ni izina niswe niga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, bivuga ibanga. Narihawe n’inshuti yanjye magara, igihe cyarageze yitaba Imana. Yarambwiye ati mu gihe cyose twamaranye ntiwigeze ungambanira iri zina uzarikomezanye ubundi yari N.I. Yago (Nyarwaya Innocent Yago)”.

Ni izina yahisemo kugeza uyu munsi yitegura kumurika Album ya mbere yise “Suwejo” gusa ayitegura yayikoze ifite indirimbo 16 azigabanyamo 13.

Abahanzi bazamufasha kumurika album ye barimo Double Jay w’i Burundi n’abandi bahanzi bo muri Uganda azatangaza mu minsi iri imbere.

Umva “Vis à vis”, indirimbo Yago aherutse gushyira hanze

“Suwejo”, indirimbo Yago yitiriye album ye ya mbere

Muri uyu mwaka Yago yashyizwe ku rutonde rwa Audiomack Africa  nk'umwe mu bahanzi bo guhangwa amaso muri Afurika
Muri uyu mwaka Yago yashyizwe ku rutonde rwa Audiomack Africa nk'umwe mu bahanzi bo guhangwa amaso muri Afurika
Yago Pon Dat utaraciwe intege n'amagambo yo ku mbuga nkoranyambaga ageze aho ategura igitaramo cye cya mbere azamurikiramo album yise 'Suwejo'
Yago Pon Dat utaraciwe intege n'amagambo yo ku mbuga nkoranyambaga ageze aho ategura igitaramo cye cya mbere azamurikiramo album yise 'Suwejo'