Uyu muhanzi uririmba Afro-Soul ubwo yari mu kiganiro The Long Form with Sanny Ntayombya yagarutse kuri byinshi abantu batari bazi ku buzima bwe, ku mwana w’umuhungu yibarutse mu myaka ibiri ishize, n’uko yinjiye mu muziki.
Mike Kayihura ufana Arsenal FC yo mu Bwongereza ni umwanditsi w’indirimbo, akaba n’umucuranzi wa piano. Ni we mukuru iwabo mu muryango w’abana batatu ndetse ni we muhungu urimo.
Yari aziko azaba umukinnyi w’umupira w’amaguru
Mike Kayihura uvuga ko akunda kubara inkuru ariko binyuze mu ndirimbo yakuze yumva azaba umukinnyi wa ruhago.
Ati “Hari ikintu abantu batazi, ntabwo nakuze nziko nzaba umunyamuziki. Nkiri muto numvaga nshaka kuzaba umukinnyi w’umupira w’amaguru, ni byo bintu nari ndimo cyane.”
“Nari nihebeye imikino cyane, urabibona benshi narabasumbaga, benshi bumvaga navamo umunyezamu mwiza ariko njye nikundiraga gukina mu kibuga hagati.”
Ku myaka 12 ni bwo Mike Kayihura yagiye muri korali, ibyo gukina umupira w’amaguru atangira kubiburira umwanya.
Yagize ati “Mfite imyaka 12 ni bwo nisanze muri korali, mu by’ukuri ni ahantu nageraga nkiyumva nkuri mu rugo, nahahuriye n’inshuti nyinshi. Bamwe turacyavugana, kujya ku rubyiniro urimba indirimbo utanditse wenyine wakoranye n’abandi bihuza abantu.”
Mike Kayihura avuga umuziki ari cyo kintu cyonyine kimuhuza n’abantu kuruta ibindi.
Ati “Nkunda kuvuga ko umuziki watabaye ubuzima bwanjye kuko watumye numva neza ko kubana n’abantu ari ingenzi cyane, ugomba kuvugana n’abantu kugira ngo ugere ku cyo ushaka. Iyo ndi ku rubyiniro mba meze nk’uri ku wundi mubumbe, mba meze nk’uwaremye indi Si nshya.”
“Nta kintu ndakora ngo kimpuze n’abantu nk’umuziki, ni byo bimpa umutuzo bimpuza n’abantu ntatekerezaga ko twahuza, nta kintu nigeze nkora ngo numve ntekanye cyangwa kimpaye ubuzima nk’umuziki.”
Mike Kayihura akunda gucuranga Piano nyamara ntiyari umukunzi wayo, byaje nyuma kandi ni we wiyigishije kuyicuranga.

Ni umubyeyi w’umwana umwe na we ushobora kugera ikirenge mu cya Se
Mike Kayihura w’imyaka 31 ni umubyeyi w’umwana umwe w’umuhungu umaze kugira imyaka ibiri.
Uyu muhanzi yatangaje ko akunze kuba ari kumwe n’umuhungu we iyo ari guhanga indirimbo.
Ati “Biranezeza iyo ndi kumwe na we hari ibyo ndi guhanga, biramfasha cyane. Igihe cyose aba ahari arabikunda cyane, iyo ndi murugo akunze kuhabona piano no kumbona numva imiziki hari uko mbona abyakira, biba ari byiza cyane. Mama we yakundaga gucuranga piano na we.”
Yavuze ko ku ishuri aho aba bamusabye kumugurira ingoma za Kinyarwanda ndetse akunze kuba ayifite iyo bagiye mu kiruhuko na mbere y’uko baryama nyuma ya saa Sita.
Nyina ntiyishimiye kubona Kayihura yinjira mu muziki
Mike Kayihura yatangaje ko nyina atashyigikiye igitekerezo cy’uko yazaba umunyamuziki.
Ati “Ndibuka umunsi umwe ndangije amashuri yisumbuye, mama yaraje arambwira ati ‘Mike urangije amashuri, ugiye gukora iki?’, mubwira ko nshaka gukora umuziki, yampaye amasomo menshi nakiga cyangwa ibyo nakora ambwira ibijyanye no kwiga iby’ikoranabuhanga, ambwira amashuri yo muri Amerika n’u Burayi najyamo.”
“Papa yari yicaye hafi aho mu nguni yiturije, mama twicaye ku meza turi kurya ibya mu gitondo ndibuka narahagurutse ndamubwira nti ‘niba ushaka kwiga genda wowe ubikore, njye sinjyayo, icyo ndi gukora ni ukuririmba ikizavamo cyose nzacyakira’.”
Amashuri abanza Mike yayize muri La Colombière, aza gukomereza ayisumbuye muri Green Hills nyuma aza kujya kuba muri Kenya.
Mike yatumye se yinjira mu rusengero nubwo atahisangaga cyane
Nubwo mama we atari amushyigikiye ariko se ni inshuti ye cyane ahora amushishikariza kugira umwihariko we mu byo akora.
Umunsi umwe ubwo yari agiye kuririmba mu rusengero yatunguwe no kubona se yagiye kumushyigikira.
Ati “Ubwo nari mfite imyaka 15 natunguwe no kubona papa wanjye mu rusengero, ntiyakundaga kuhajya cyane, yari kumwe n’inshuti ze ariko bari baje kundeba, icyo gihe ni bwo naririmbye indirimbo yanjye ya mbere nanditse.”
“Nkimara kuyiririmba baravuze bati ni ibyo, bajya kwiyicarira inyuma. Yari yaje kundeba gusa, ndibuka ko batahatinze.”
Mu 2012 umunsi umwe ubwo yari mu kabari ari kumwe n’inshuti ze Mike Kayihura yahamagawe na Se saa Tanu z’ijoro amusaba ko bajyana muri Jam ahantu bacurangira umuziki.
Mu 2013, umwe mu bazungu bamubonye aririmba aho se yari yamujyanye yamusabye ko bajyana muri Ethiopia ndetse ni bwo bwa mbere yari ageze Addis-Ababa.
Mike Kayihura avuga ko se yari umunyamuziki kuko na we akiri muto yari umucuranzi wa guitar agakunda gukoresha imoso cyane, gusa nyina (Nyirakuru) ntiyabikundaga.
Umunsi umwe ubwo yari yatahanye guitar yarayijugunye ayirenza urugo, amubwira ko agomba kuba nk’abandi bana bagenzi be bafite inzozi zo kuba abaganga n’abandi bakomeye.

Yandikiye indirimbo se ntiyayikunda cyane
Mike Kayihura avuga ko yigeze kwandika indirimbo ari gutekereza kuri se, gusa uyu mubyeyi ntiyayikunze kubera ko yagendaga gake cyane.
Ati “Hari indirimbo nanditse ndi gutekereza ku mubyeyi wanjye, ni iyo namwandikiye, ndibuka umunsi nayicuranze turi kumwe mu rugo yarambwiye ati ‘iyi ndirimbo iragenda gacye cyane, kuki irimo agahinda kenshi?’. Gusa nyine ni ko umuziki umera.”
Agira isoni cyane
Mike Kayihura avuga ko iyo ahuye n’abandi bantu batungurwa no kubona uko aganira ibintu benshi batamumenyereyeho.
Avuga ko iyo aririmba adakunda kureba mu bafana cyane, akenshi abikora ahumirije gusa ni kimwe mu bimufasha gukora umuziki anyuzamo ibyiyumviro bye.
Ati “Yego ngira isoni cyane, n’iyo ndirimba akenshi mba mfunze amaso ntabwo nkunda kwitegereza abantu cyane iyo ndi ku rubyiniro no mu rusengero ni ko nari meze, mba mpumirije.”
Ikintu kibabaza Mike Kayihura
Mike Kayihura ababazwa n’uko bamwe mu bo batangiranye gukora umuziki ubu atakiri kumwe na bo kandi bamufashije guhanga ibihangano byiza.
Ati “Ikintu kinsubiza inyuma cyane no ukutagira abantu b’ukuri hafi yanjye, abantu natangiranye na bo uru rugendo si bo tukiri kumwe kandi twakoranye imiziki n’imishinga byiza, rimwe na rimwe wisanga umeze nk’aho ugiye gutangira bundi bushya.”
Ni umuhanzi ukunda gutembera ibihugu bya Afurika mu ngendo zimuhuza n’abahanzi ashaka kureba icyo batekereza ku bihangano bye.
Mike Kayihura yishimira urwego agezeho no kuba ataracitse intege, aterwa ishema n’uko yitwaye mu gitaramo yakoreye muri Uganda mu 2022 cyitabiriwe n’abantu benshi barenze abo yari yiteze.
Kuri ubu, Mike Kayihura ahugiye mu kwihugura ku bijyanye n’ubushabitsi bw’umuziki (Music Business), yemera ko igituma adakora ibihangano byinshi biterwa n’uko atabikora nk’ubushabitsi ariko ngo ni cyo kintu gishya ari kwiga.
Ushaka kumva ikiganiro cyose wanyura hano:
Reba ikiganiro mu mashusho
“Anytime”, imwe mu ndirimbo za Mike Kayihura
Umva “Tuza”, indirimbo Mike Kayihura aheruka gushyira hanze
Umva “Jaribu”, imwe mu ndirimbo za Mike Kayihura zasohotse kuri EP ye ya mbere yise “Zuba”










Ibitekerezo 0