00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yakuyemo umuzungu — Lil G ku nkumi nshya bari mu rukundo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 August 2026 saa 09:51
Yasuwe :

Nyuma yo gutandukana n’umugore bari barakundaniye muri Pologne, Lil G yemeje ko ari mu rukundo n’inkumi y’i Kigali yitwa Isimbi Kevine, ashimangira ko ari we yihebeye.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Lil G yagaragaje uyu mukobwa, aca amarenga y’uko yaba asigaye ari mu rukundo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Lil G yemeje ko ari mu rukundo n’iyi nkumi, avuga ko yamusimburiye umuzungu bakundanye, ndetse ashimangira ko yishimiye ibihe arimo.

Ati “Uyu ni we wakuyemo wa muzungu, ubu ndaryohewe!”

Uyu muraperi wari umaze igihe yimukiye i Burayi, yaherukaga kuvugwa mu nkuru z’urukundo mu minsi ishize, ubwo byavugwaga ko asigaye akundana n’umubyeyi banabanaga, nubwo nta bukwe bari barakoze.

Kuva mu 2022, ubwo Lil G yari yimukiye muri Pologne, yatangiye kuvugwa mu nkuru z’urukundo, icyakora akomeza kubigira ibanga.

Mu 2025, Lil G ni bwo yemereye IGIHE ko ari mu myiteguro y’ubukwe na Emilia Mieczkowska, umugore ufite abana babiri babanaga.

Icyakora, muri Werurwe 2026, Lil G yemeje ko yatandukanye n’uyu mugore, ndetse ahamya ko yitegura gutaha mu Rwanda kuko yari akumbuye umuryango, inshuti n’abavandimwe.

Uyu muhanzi wari umaze igihe i Burayi yatashye mu Rwanda muri Mata 2026, ari na ho yahuriye n’inkumi yemeza ko bari mu rukundo.

Lil G ni umwe mu bahanzi batangiye umuziki bakiri bato. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Nimba Umugabo’, ‘It’s OK’, ‘Agaciro’ n’izindi nyinshi.

Isimbi Kevine niwe wigaruriye umutima wa Lil G
Lil G yemeje ko ari mu rukundo na Isimbi Kevine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages