Uyu muhanzi wiyita Chui yatangarije abakunzi be ko ari mu bihe byiza by’urukundo nyuma yo gutandukana na Paula Kajala agasubira kuri Fahyma Abdul basanzwe bafitanye umwana w’umuhungu bise Jaydan Vanny w’imyaka ine.
Rayvanny yafashe izina rya ‘Fahyma’ arishyira ku mubiri we ku kuboko avuga ko gukora iyi 'tatouage' byamuriye cyane ariko kubera urukundo afitiye Fahyma Abdul rwatumye atabihagarika.
Yanditse agira ati "Biraryana cyane ariko nabigukoreye, Fahvanny wabaye umudamu udasanzwe cyane kuri njye ndakubaha".
Fahyma mu butumwa bumara amasaha 24 bwiriwe kuri konti ye ya Instagram, harimo amafoto ya Rayvanny amubwira ko ari we rukundo rw'ubuzima bwe.
Aba bombi basubiranye nyuma y’imyaka itatu batandukanye, bamwe mu bishimiye isubukurwa ry’umubano wabo barimo umuhanzikazi Nandy, Shaddyboo, Esma Platnumz n’abandi.



















Ibitekerezo 0