Ku munsi wa 18 w’urubanza rw’uyu mugabo hatangwaga ubuhamya bw’umugore wiswe ‘Jane Doe’, mu rukiko cyane ko iyo umuntu yahishwe imyirondoro mu nkiko muri Amerika bahitamo kumwita iri zina.
Uyu mugore bivugwa ko yakundanye na Diddy kuva mu 2021 kugera muri Nzeri 2024, ubwo uyu mugabo yatabwaga muri yombi mu Mujyi wa Los Angeles.
Jane yatangiye abwira abacamanza ko Diddy yarakaraga cyane iyo yasabwaga ko bamwe mu bagabo basambanyaga abagore biganjemo abo yakundanye nabo, bambara agakingirizo.
Yongeraho ko Diddy we ubwe yavuze ko ‘atifuza kubona bakora imibonano mpuzabitsina bambaye agakingirizo’ cyane ko basambanaga abahanze amaso.
Yanavuze ko amajoro yamaze muri Hoteli aho bakoreraga ibyo bikorwa by’imibonano mpuzabitsina, yahabwaga ikiyobyabwenge kizwi nka ‘ecstasy’, kugira ngo abashe kudasinzira ndetse akamara iminsi asambanywa n’abagabo batandukanye, Diddy ari kwihera amaso mu buryo bwo kwishimisha.
Yavuze ko impamvu yafataga ibiyobyabwenge byamufashaga kwibagirwa ubuzima busanzwe, akaba nk’uri mu yindi si.
Uyu mugore yasobanuye amajoro yo muri Hoteli na P.Diddy araturika ararira.
Jane Doe ngo yibuka ko ubwo yari mu birori byabereye i Beverly Hills, yagiye mu bwiherero amaze kuryamana n’abagabo babiri, araruka, ariko Diddy araza aramubwira ati “Tugende, umugabo wa gatatu araje.”
Uyu mugore ngo yibuka ko rimwe umwe mu bagabo basambanaga yanze ko baryamana, kuko yari afite ibyunzwe byinshi kandi anuka cyane.
Ikindi yavugiye mu rukiko ni uko kubera gusambana ubutaruhuka n’abantu benshi, byageze aho akarwara indwara yo mu myanya y’ibanga iyobora inkari.
Jane yavuze ko Diddy yafataga amashusho inshuro "nyinshi" mu majoro bari mu mahoteli, ndetse akanamuyobora ku byo ashaka ko akora , birimo gusiga amavuta ya ‘Baby Oil’ ku mugabo babaga bagiye gusambana ndetse no kwikorakora.
Mu ijwi ryumvishijwe abacamanza, Diddy yumvikana abwira Jane ati “Nshobora gukora icyo nshaka cyose” ibi byabaye nyuma y’uko amubwiye ko “akeneye akanya ko kuruhuka no gufata umwuka”.
Jane azasubira mu rukiko kuri ku wa Mbere tariki 9 Kamena 2025, ngo akomeze gutanga ubuhamya bwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!