Kabagema Laila wasoje umunsi wa mbere w’amatora n’amajwi 5068 y’abamutoye bifashishije ubutumwa bugufi, na 3987 y’abamuhaye amajwi babinyujije kuri IGIHE.com, ni we wari ukiyoboye bagenzi be 36 bahatanye muri iki cyiciro.
Uko amatora yari ahagaze ku munsi wa mbere ayoboye bagenzi be, ni nako bikimeze ku munsi wa gatatu kuko akiyoboye urutonde rw’abatowe cyane.
Kabagema Laila yasoje umunsi wa gatatu w’amatora afite amajwi 32810 y’abamutoye bifashishije ubutumwa bugufi, na 13606 y’abamuhaye amajwi babinyujije kuri IGIHE.com.
Aya majwi yatumye uyu mukobwa amaze iminsi itatu ayoboye abo bahatanye mu irushanwa rya Miss Rwanda2021, akaba akurikiwe na Musango Nathalie ufite amajwi 29743 y’abamutoye bifashishije ubutumwa bugufi na 13472 y’abamuhaye amajwi babinyujije kuri IGIHE.com.
Amajwi y’itora mu irushanwa rya Miss Rwanda ni ingirakamaro, kuko babiri bagize menshi bibahesha itike ntasubirwaho yo kwinjira mu mwiherero uzavamo uzegukana ikamba.
Kuva ku wa Kabiri tariki 23 Gashyantare 2021, nibwo amatora ya Miss Rwanda yatangiye ku mugaragaro.
Gutora hifashishijwe ubutumwa bugufi ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandika ijambo MISS ugasiga akanya, ugashyiraho nimero y’umukobwa utoye hanyuma ukohereza kuri 1525.
Gutora binyuze kuri murandasi (online), bikorerwa ku rubuga rwa IGIHE.com. Amajwi y’abatoye binyuze kuri SMS afite 70% naho online ni 30%.
Amatora azahagarikwa tariki 6 Werurwe 2021, umunsi uzatangarizwaho abakobwa 20 bazajya mu mwiherero.
Abahatana 20 ba mbere bazagera mu cyiciro cya nyuma, bazajya mu mwiherero uzatangira kuwa 6 Werurwe kugeza kuwa 20 Werurwe. Gusoza irushanwa bizabera muri Kigali Arena kandi bizatambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda.
Kanda hano ubashe gutora umukobwa ushyigikiye unyuze kuri IGIHE



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!