Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kid From Kigali yavuze ko iyi album ari igisubizo cy’icyifuzo cy’abafana be bari bamaze igihe kinini bayimusaba, ariko kandi ikaba ari urubuga rwo kugaragaza umwimerere we nk’umuhanzi.

Kid From Kigali yavuze ko gukora iyi album yabivanye mu buzima bwe bwite n’urugendo rwe mu muziki. Yasobanuye ko indirimbo ziyigize yazanditse mu bihe bitandukanye, zimwe zikaba zimaze imyaka ibiri cyangwa itatu zikozwe. Ati “Abafana banjye bari bamaze igihe bansaba album, byari bikwiye ko nyibaha.”

Yongeyeho ko ubutumwa nyamukuru ashaka kugeza ku bazumva ‘Stories from The Kid’ ari ugushishikariza abantu bose bafite inzozi n’intego ko babishoboye, kabone n’iyo baba badafite ubushobozi bwinshi cyangwa aho bahera.

Yavuze ko iyi album ari n’uburyo bwo kwerekana ko akora umuziki uva ku mutima, aho buri ndirimbo ifite umwihariko wayo kandi igaragaza igice cyihariye cy’ubuzima bwe.

Ati “Ubutumwa nyamukuru buri muri iyi album ni ugushishikariza abafite intumbero bose ko babishoboye kubikora bakabigeraho. Niyo utaba ufite aho guhera cyangwa ubushobozi bwinshi, wakora ibintu by'igitangaza. Kandi ni n’uburyo ndimo kwerekana umwimerere wanjye nk'umuhanzi kuko buri ndirimbo kuri iyi album ifite umwihariko wayo. Iki ni igikorwa cyavuye mu gukora cyane no kwitanga muri iyi myaka maze nkora umuziki.’’

Aganira ku nkuru z’ubuzima bwe bwihariye zagarutse muri iyi album, Kid From Kigali yavuze ko yibanze cyane ku rugendo rwe rwo gutsinda ibigeragezo, kuva atangira umuziki nta muntu umuzi kugeza aho izina rye ritangiye kumenyekana. Hari indirimbo zivuga ku rukundo, ibibazo byarwo n’agahinda (heartbreaks), izivuga ku kugambanirwa, ndetse n’izisubiza abamunenga n’abamwanga.

Yasobanuye ko izina Stories from The Kid rifite ishingiro rikomeye kuko buri ndirimbo ari inkuru aba ari kubara, zose zishingiye ku buzima bwe n’ibyo yanyuzemo. Ibi bituma iyi album yihariye ugereranyije n’indi mishinga ye yabanje.

Kuri uyu mushinga, Kid From Kigali yakoranye n’abahanzi batandukanye barimo Mike Kayihura, Diez Dolla, Ish Kevin, Impakanizi ndetse n’umuhanzi wo muri Uganda witwa Soundlykbb. Mu batunganya umuziki harimo Ehl3rs, Kina Beat, Bob Pro, Tendai na Baru. Yavuze ko yahisemo aba bahanzi bitewe n’uko ijwi n’umwihariko wa buri wese byajyanaga n’indirimbo yakoraga.

Mu ndirimbo ziri kuri album, yavuze ko ifite ubusobanuro bwihariye kurusha izindi ari ‘Njyewe’ yakoranye na Impakanizi, ari nayo ndirimbo ya nyuma kuri album. Iyi ndirimbo ivuga ku mateka y’u Rwanda n’urugendo igihugu cyanyuzemo kiva ahabi kikagera ku iterambere rishimishije, ari nayo mpamvu yayigize ikora ku mutima cyane.

Kid From Kigali asoza avuga ko yifuza ko abafana bazumva iyi album bwa mbere bamenya ko ahari kandi ko urugendo rwe rukiri intangiriro. Nubwo atazi neza uko abantu bazayakira, yishimiye kuba album yamaze kujya hanze, avuga ko yayishyizemo imbaraga nyinshi kandi ko izigaragaza umuziki utandukanye n’uwari usanzwe ku isoko.

Uyu musore w’imyaka 27 ubusanzwe avuka mu muryango wa Alpha Rwirangira ndetse na Laika Umuhoza, uri mu bahanzikazi bagezweho mu Mujyi wa Kampala muri Uganda.

Twumvane indirimbo zigize album nshya ya KFK

Kid From Kigali yasohoye album nshya yari amaze imyaka itatu akoraho
Kid From Kigali yasohoye album nshya yari amaze imyaka itatu akoraho