Miss World ni ryo rushanwa ry’ubwiza rimaze igihe kinini rinafatwa nk’iriruta andi marushanwa y’ubwiza yose.

Ryatangiriye mu Bwongereza mu 1951, ritangijwe na Eric Morley afatanyije n’umugore we Julia Morley ari na we wasigaye ariyobora nyuma y’uko umugabo we atabarutse mu 2000.

Eric Douglas Morley watangije Miss World yavukiye mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza. Yahuye n’ibizazane akiri muto kuko yapfushije se agifite imyaka ibiri gusa, naho nyina apfa afite imyaka 11.

Ibi byatumye abaho mu buzima bubi akiri muto, nyuma yaje koherezwa mu gisirikare mu ngabo z’umwami, aho yabaye mu itsinda ryari rishinzwe imyidagaduro, akaba yaravuzaga ihembe.

Uku gukunda imyidagaduro byatangiye ubwo yari mu gisirikare, ni byo byamusunikiye ku gutangiza irushanwa ry’ubwiza, riba imfura mu yandi ndetse ryigarurira imitima ya benshi.

Mu ijoro ryo ku itariki ya 19 Mata 1951 nibwo umunyamideli wo muri Suède witwa Kiki Haakonson yegukanye ikamba ryari irya mbere ritanzwe. Ni irishanwa ryabereye I Londres mu Bwongereza, mu nyubako yitwa Lyceum Ballroom.

Mu 1970 ni bwo Julia Morley, umugore wa nyiri ugutangiza Miss World yaje mu buyobozi aramufasha, irushanwa ritangira kugira igikundiro bitewe n’uko ryacaga kuri za televiziyo zo mu bihugu bitandukanye ariko ni na bwo batangiye kubona amafaranga yavaga mu baterankunda.

Igikundiro cy’irushanwa cyakomeje kwiyongera uko imyaka yatambukaga, kuko nk’irushanwa ryo mu 1997 ryakurikiwe n’abarenga miliyali 2.5 bo mu bihugu 155 bitandukanye.

Mu 1978, Eric Morley yavuye mu buyobozi bwa Miss World asigamo umugore we, gusa yakomeje gushakira irushanwa amafaranga atuma ritegurwa neza n’abakobwa batwaye amakamba bagahembwa neza.

Morley yaje gutabaruka mu 2000 afite imyaka 82 asiga Miss World mu biganza by’umugore we.

Ubuhinde bufite amateka meza muri Miss World

Ku itariki 9 Werurwe 2024 kuva saa moya n’igice kugeza saa yine n’igice z’ijoro, Miss World yatangiwe I Mumbai mu Buhinde, yegukanwa na Krystyna Pyszková ukomoka muri Repubulika ya Czech.

Ni ibirori byahabereye nyuma nyuma y’imyaka 28 ririya rushanwa ritabera muri kiriya gihugu kuko ryaherukaga kuhabera mu 1996.

Miss World, uyu mwaka yitabiriwe n’ibihugu 120, bitandukanye n’indi myaka, nta munyarwandakazi wari yo, nyuma y’uko amarushanwa y’ubwiza ahagaritswe.

U Buhinde ni igihugu kizi uburyohe bw’iri rushanwa dore ko mu 1966 Reita Faria Powell ari we wabaye Umuhindekazi wa mbere watwaye ririya Kamba, mu irushanwa ryari ryabereye mu Buhinde mu gace kitwa Bengaluru.

Mu 1994 na bwo Aishwarya Rai Bachchan wo mu Bihinde yatahanye ikamba rya Miss World, mu gihe no 1997 umukobwa wo mu Buhinde witwa Diana Hayden na we yaryegukanye.

Mu 1999, Yukta Mookhey yabaye umukobwa wa kane wo mu Buhinde watwaye Miss World, mu 20000 Priyanka Chopra Jonas yiyongereye ku bahindekazi batwaye Miss World.

Iki gihugu gisa nk’ikihariye ririya rushanwa ari naho hakomotse inkuru z’uko abahindekazi bakunze kuba beza kuko bagiye batwara Miss World mu myaka itandukanye bigatera benshi kwibaza ku bwiza bw’abahindekazi.

Mu 2017 Manushi Chhillar yatwaye ikamba rya Miss World ku nshuro ya gatandatu u Buhinde bwigwizaho amakamba.

Imibare itangwa n’ubuyobozi bwa Miss World yerekana ko ikurikirwa n’abarenga miliyali ku mbuga nkoranyambaga. ibihugu birenga 100 biyitambutsa ku nsakazamashusho.

Ikirango cy’ikamba rihabwa uwatwaye Miss World kiri mu ishusho y’ikamba ry’umwamikazi w’Ubwami bw’u Bwongereza Queen Elisabeth wa kabiri.

Ikamba rya Miss World rifite agaciro ka 100.000$. Rikozwe mu mabuye y’agaciro yitwa Saphire na Turquoise igizwe n’ubutare na Aluminium. Ni ikamba riba rifite uburebure bwa Centimetero 11.43.

Iri Kamba kandi riba ritatswe n’ukwezi inshuro 4 gusobanura ibihe by’ubukungu. Ririya Kamba ntabwo rihabwa umukobwa ahubwo ahabwa irijya kumera nka ryo noneho iry’umwimerere rikabikwa n’ubuyobozi bwa Miss World.

Eric Douglas Morley yatangije Miss World mu 1951 akomeza kuyiyobora afatanyije n'umugore we
Eric Douglas Morley yatangije Miss World mu 1951 akomeza kuyiyobora afatanyije n'umugore we
Krystyna Pyszková ukomoka muri Repubulika ya Czech ni we wegukanye Miss World 2024
Krystyna Pyszková ukomoka muri Repubulika ya Czech ni we wegukanye Miss World 2024